Abahanzi biga muri INES-Ruhengeri baremeye umukecuru utishoboye

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri n’abaharangije bafite impano zinyuranye, baremeye umukecuru witwa Nyirabarera Cécile wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze umaze imyaka irenga 20 atabasha kuva aho ari kubera ubumuga yagize bw’ingingo, avuga ko kubona urubyiruko iwe bimwongereye icyizere cy’ubuzima nyuma y’uko yari yarihebye.

Mu biribwa uwo mukecuru yashyikirijwe harimo n'amagi
Mu biribwa uwo mukecuru yashyikirijwe harimo n’amagi

Ubwo abo banyeshuri bageraga mu rugo rw’uwo mukecuru mu gitondo cyo ku itariki 27 Kamena 2020, bitwaje ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, amagi, isukari n’ibindi bikoresho by’isuku, uwo mukecuru wagejejwe hanze abanje guterurwa, yishimiye kubona urubyiruko iwe, dore ko asanzwe abana n’umwana muto w’umwuzukuru.

Umukecuru Nyirabarera ibyishimo byamurenze, agira ati “Imana irakarama inzaniye abana iwanjye. Kuva igihe maze ntabasha kugenda, nari narihebye nzi ko ngiye gupfa ariko Imana inzaniye abana”.

Arongera ati “Imana ibahe umugisha, izabahe amahoro n’amahirwe kugeza nshaje, ubu n’ubwo ndwaye ndabona ko ntari bupfe kuko nari narihebye. Mbonye umuceri ngiye kurya neza, nta kibazo ngiye kubaho mu mahoro, ndabashimiye cyane Imana ibarinde muzahore muza kunsura kandi muzansange, cyangwa nimvamo umwuka muzaze kunshyingura”.

Umuhanzi EvaZoo ashyikiriza uwo mukecuru amavuta yo gutekesha
Umuhanzi EvaZoo ashyikiriza uwo mukecuru amavuta yo gutekesha

Urwo rubyiruko ubwo rwasuraga uwo mukecuru, rwari rwitwaje n’ibyuma byifashishwa mu muziki, bacurangira uwo mukecuru ku bw’akanyamuneza ati “Imana ibashyire imbere bana banjye, mujye muhora hano munsure, ubu ndabizi ngaruye ubuzima igihe cyose muzajya muza kundeba muzambona, Imana ibahe umugisha cyane”.

Umuturanyi w’uwo mukecuru witwa Nikuze Ernestine avuga ko abaturanyi be ari bo bamufasha mu burwayi afite.

Ati “Uyu mukecuru nitwe tumufasha, ubu ntashobora kwikura mu nzu ngo yigeze hanze, turaza tukamufasha tukamumesera imyenda. Kujya mu bwiherero iyo nta muntu abona hafi umufasha, agenda akambakamba akaba yamara nk’isaha ataragerayo. Ibyo aba banyeshuri bakoze ntabwo nabitekerezaga, ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha, kuko uyu mukecuru kubona icyo kurya byari ikibazo, ariko ibi biramutunga mu mezi atatu”.

Abo banyeshuri bafite impano zitandukanye bo muri INES-Ruhengeri, ni abahanzi bari mu byiciro binyuranye barimo Miss Bright INES, MB (Bande icuranga), Senkware TV, EvaZoo uririmba mu njyana ya RAP n’abandi bahanzi mu ngeri zinyuranye.

Umwe muri abo witwa Senkware Fidèle yagize ati “Nubwo dufite izo mpano umutima ufasha ntabwo twawibagiwe. Muri ibi bihe usibye umukecuru ufite ubushobozi buke, n’abifashije ibi bihe ntibiboroheye. Twaravuze tuti, mu bushobozi buke dufite dufashe uyu mukecuru kugira ngo ave mu bwigunge abone ko urubyiruko rumutekerezaho nk’imbaraga z’igihugu”.

Miss Bright wa INES-Ruhengeri, Gateka Fully Chersy ati “Ni igikorwa twatekereje duhitamo kuza gufasha uyu mukecuru, turavuga tuti ntidushobora kubaho abandi batabayeho, turatekereza tuti mu bushobozi buke dufite tugire icyo dukora kuko iyo dukoze igikorwa nk’iki ni umunezero kuri twe no kuwo tugikoreye. Nta bushobozi bwinshi dufite, ariko muri duke dufite twishatsemo umusanzu tugera ku kintu nk’iki”.

Miss yavuze ko gufasha bidasaba ibintu byinshi, ngo ni yo mpamvu urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rwagakwiye gufata iya mbere mu gufasha abatishoboye.

Ati “Ibi ni ukwereka urundi rubyiruko gukora neza kuko nitwe gihugu cy’ejo, byaduhaye imbaraga zo kwereka urubyiruko ko gufasha ari ngombwa kugira umutima w’urukundo”.

Twahirwa Jean Bernard Umukuru w’umudugudu wa Bukane, yashimye icyo gikorwa cyakozwe n’abanyeshuri baturutse muri INES- Ruhengeri, avuga ko igikorwa nk’icyo cyakagombye kuranga buri wese ufite icyo arusha abandi muri ibi bihe.

Uwo mukecuru bamushyikiriza Kawunga
Uwo mukecuru bamushyikiriza Kawunga

Ati “Uyu mukecuru ntabwo agenda, kubaho kwe ni ubufasha buturuka mu bantu nk’uko uru rubyiruko rwabikoze uyu munsi. Twabashimiye uyu mutima wo gufasha bazawuhorane, twabashimiye cyane ku gikorwa nk’iki cy’urukundo. Ni umutima ukwiye kuranga urubyiruko n’abantu bose muri ibi bihe tugezemo”.

Nk’uko abo banyeshuri babitangaje, ngo gufasha abatishoboye muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, ni igikorwa bazakomeza ku bandi batishoboye bakeneye ubufasha bumwe na bumwe, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwanyandikira kuri email yanjye [email protected] ubundi mbahe contact zanjye tuzajya tubabwira, ndabashimiye cyane. Imana ikomeze iduhane umugisha.

Munyentwari Clement yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Nimuzanjya munjya gukora igikorwa nk’iki muzanjye mubivuga nkatwe tuba hanze twabunganira tubaha inkunga yacu. Ni igikorwa gikomeye muba mukoze imana izanjye ibahembera umutima mwiza mubikorana

Cacana yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

Munyandikire kuri email yanjye mbahe contact zanjye, tuzajya tubabwira!

Munyentwari Clement yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

HARERIMANA Jdelapaix NYABIHU JENDA GASIZI RWANAMIZA ABOBAHANZI BOMURI INES IMANA IBAH’UMUGISHA KUKOBATEKEREJENEZAGUFASHA UWOMUKECURU IMANA IBONGERERE MURAKOZE

HARERIMANA Jdelapaix yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka