Abahagarariye uturere muri njyanama y’umujyi bamenyekanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abagize njyanama z’uturere bazindutse bajya mu matora yo gushaka abazabahagararira mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali.

Buri karere kari gafite abagahagarariye aho mu karere ka Kicukiro hari hiyamamaje abakandida 9, Nyarugenge hiyamamaza 13 mu gihe mu karere ka Gasabo hari hiyamamaje abakandida 21.

Muri aba bakandida bose uko ari 43, hagombaga kuvamo 6 bazamuka bahagarariye uturere mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali.

Nyuma y’amatora, Akarere ka Gasabo gahagarariwe na Baguma Rose hamwe na Gatera Frank. Akarere ka Kicukiro gahagarariwe na Nyinawinkindi Liliose Larisse
Hamwe Tsinda Aimé.

Akarere ka Nyarugenge ko kahagarariwe na Semakula Muhammed hamwe na Urujeni Martine wari unasanzwe ari umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Aba Bajyanama, bariyongera ku bandi batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika, maze bitoremo biro ya njyanama ndetse na komite nyobozi y’umujyi wa Kigali bitarenze uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka