Abahagarariye urubyiruko muri Musanze bavugiye ku Gisozi ko nta mwanya wo guta ku mwanzi

Abayobozi b’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) mu karere ka Musanze no mu mirenge ikagize, bavuga ko kuba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (ruri ku Gisozi), byabahaye ubunararibonye bwo kubwira bagenzi babo ko kwifatanya n’umwanzi ari uguta umwanya, ahubwo bagomba kurwana urugamba rwo kwiteza imbere.

Benshi muri bo ngo bwabaye ubwa mbere basura urwibutso rwa Gisozi, nk’uko umuhuzabokorwa wabo muri Musanze, Andrew Rucyahana Mpuhwe yavuze ko nyamara basabwa kugira inama bagenzi babo, yo kutifatanya na FDLR ivugwaho kugira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abahagarariye urubyiruko muri Musanze bunamiye abazize Jenoside bashyinguwe ku Gisozi.
Abahagarariye urubyiruko muri Musanze bunamiye abazize Jenoside bashyinguwe ku Gisozi.

Mpuhwe ati: “Tugomba kureba amateka y’igihugu tukibaza tuti ‘ese gukorana n’umwanzi w’igihugu bidufitiye akahe kamaro; kuza mu Rwanda k’umwanzi w’igihugu avuye muri Kongo bizanira urubyiruko iyihe nyungu; mu by’ukuri ntayo! Tugomba guhugira mu bikorwa byo kwiteza imbere aho gupfusha ubusa umwanya mu bitadufitiye akamaro”.

Amashusho n’inyandiko babonye ku Gisozi ubwo bahasuraga kuri uyu wa 04/6/2014, ngo byabahaye ubunararibonye n’uburyo bazahugura bagenzi babo, mu gihe ngo muri uku kwezi kwa Kamena hanategurwa kwibuka urubyiruko n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Umunyamabanga w’Inama y’urubyiruko muri Musanze, Egide Ndayisaba yabivuze.

Abahagarariye urubyiruko muri musanze no mu mirenge y'ako karere, ku rwibutso rwa Kigali.
Abahagarariye urubyiruko muri musanze no mu mirenge y’ako karere, ku rwibutso rwa Kigali.

Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Musanze ivuga ko ako karere kagezweho n’ingaruka za Jenoside by’umwihariko kuko nyuma yaho kabayemo ibitero by’abacengezi; ariko ko ubu ari ko karere gafite umubare munini w’urubyiruko, ugomba gukoreshwa mu gutanga umusaruro ukenewe.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka