Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barerekwa ibyiza by’u Rwanda mu Majyaruguru n’Uburengerazuba

Kuva uyu munsi, ku nshuro ya gatatu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri yo gutambagizwa ibyiza nyaburanga by’u Rwanda n’intambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu iterambere.

Uru rugendo ba ambasaderi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bararukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Turere twa Rulindo na Musanze, ejo bazarukomereze mu Ntara y’Uburengerazuba mu Turere twa Rubavu na Ngororero.

Ubu bubaye ubwa gatatu Guverinoma y’u Rwanda ijyana abambasaderi n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda mu byaro ngo barebe uko Abanyarwanda babayeho, birebere ibikorwa by’iterambere ndetse n’ahantu nyaburanga h’igihugu.

Ubwa mbere hari muri Kamena 2009 ubwo aba banyacyubahiro basuraga Intara y’Uburengerazuba. Ubwa kabiri basuye Intara y’Amajyepfo none hatahiwe Intara z’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba. Muri izi ngendo, aba bahagarariye ibihugu n’imiryango inyuranye mu Rwanda baba baherekejwe n’abo bashakanye.

Léon Nzabandora

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka