Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bamenya byinshi ku gihugu iyo basuye abaturage

Mu rugendo rw’iminsi ibiri rwatangiye tariki 08/12/2011, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bagirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, baravuga ko iyo gahunda ibafasha kumenya nyabyo igihugu barimo kuko ari bwo bamenya ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda.

Ambasaderi Mirgayas M.Shirinskiy uhagarariye Uburusiya mu Rwanda yavuze ko iyi gahunda ya Leta ari uburyo bwiza bwo kubafasha kumenya kurushaho ubuzima n’ibibera mu Rwanda.

Ibi Shirinskiy yabivuze mu rugendo barimo rwo gusura ibikorwa binyuranye by’abaturage aho basanga gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kubazengurutsa igihugu ari ingirakamaro.

Ambasaderi Mirgayas M.Shirinskiy yagize ati “Ubu buryo budufasha kumenya ibyo Abanyarwanda babamo mu buzima bwa buri munsi. Aho bahinga, uko ubworozi bwabo butera imbere, inganda nto bubaka, mbese ubuzima bwa buri munsi kurusha uko tubisoma mu mpapuro na raporo tubona mu kazi ka buri munsi.”

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bari gusura ibikorwa binyuranye birimo uruganda rw’ahacukurwa amabuye y’agaciro i Nyakabingo mu Karere ka Rulindo, Koperative SACOLA y’abaturage baturiye ibirunga ibafasha kwiteza imbere no kubungabunga ibidukikije, Umudugudu wa Susa utuwemo n’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside bakemera icyaha bagasaba imbabazi, ubu bose bakaba babanye neza.

Bazasura kandi inyubako za kijyambere ku mupaka w’u Rwanda na Kongo ufasha abaturage mu buhahirane, sitade y’imikino i Rubavu, uruganda rw’icyayi rwa Pfunda n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Keya ruzatuma abaturage benshi babona amashanyarazi hafi yabo.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka