Abahagarariye Afurika muri Amerika bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame

Abahagarariye umugabane wa Afurika muri Amerika, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda bakoze ibirori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika Mukantabana Mathilde na Amabasaderi Dr. Arikana, Chihombori-Quao, uhagarariye AU muri Amerika (USA) muri ibyo birori
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Mukantabana Mathilde na Amabasaderi Dr. Arikana, Chihombori-Quao, uhagarariye AU muri Amerika (USA) muri ibyo birori

Ibyo birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, byabereye i Washington, D.C. ku itariki ya 11 Kanama 2017, nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame atorewe kuyobora u Rwanda.

Amabasaderi Dr. Arikana, Chihombori-Quao, uhagarariye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) muri Amerika (USA) na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde nibo bari abashyitsi bakuru.

Bahuriye n’abandi bantu bagera ku 120 mu rugo rwiswe Africa House, ahatuye uhagarariye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Amerika bose babyina insinzi ya Perezida Kagame.

Amabasaderi Mukantabana yashimiye abitabiriye ibi birori, ko kuba bitabiriye kwishimira intsinzi ya Perezida Kagme ari ikimenyetso cyuko u Rwanda rubanye neza n’andi mahanga, kandi rwubatse icyizere no muri Afurika.

Agira ati “Aya matora agaragaza inzira twahisemo muri demokarasi. Abanyarwanda bahisemo uwo bashaka, kandi byanyuze mu nzira ya demokarasi, nta gitutu cy’amahanga.”

Yibukiye abari bitabiriye ibi birori ko mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda ari bo bitoreye “Yego” muri Referandumu bihitiramo ko Perezida Kagame akomeza kubayobora.

Bishimiye intsinzi babyina imbyino gakondo zo mu Rwanda
Bishimiye intsinzi babyina imbyino gakondo zo mu Rwanda

Yavuze ko bongeye kubigaragaza bamamaza umukandida wabo, babyemeza neza banamutora, byose kandi bikaba byarakozwe mu byishimo bidasanzwe, amahoro n’umutuzo, kubera uguhitamo kwabo.

Amabasaderi Chihombori-Quao yongeyeho ko abavuga ko Perezida Kagame yashatse kugundira ubutegetsi bibeshya kuko ntawe ukwiye kwivanga mu by’Abanyafurika kandi ko Afurika ari yo izishakira umuti w’ibibazo ifite.

Akomeza avuga ko iterambere u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwa Paul Kagame, ririmo no gusubiza agaciro abagore, ubutabera bunoze, ibikorwa remezo n’iterambere ryihuse, aribyo byashingiweho bamuha inshingano zo kuvugurura Politiki ya AU.

Ambasaderi Chihombori-Quao wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yasoje avuga ko ibiri kubera mu Rwanda birimo gukangura benshi.

Mu bandi bashyitsi bari bitabiriye ibi birori harimo umuhanzi w’umunyamerika witwa Mary Millben wasusurukije abashyitsi anashimira ababyitabiriye.

Abari aho bose basangiye ibyo kurya no kunywa banabyina imbyino gakondo zo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka