Abagurisha ifumbire ya nkunganire muri Congo ni abagambanyi - Guverineri Habitegeko

Guverineri w‘Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko abagurisha ifumbire ya nkunganire muri Congo ari abagambanyi, kuko aho kuyikoresha mu buhinzi mu Rwanda bayambukana bigatuma abahinzi batabona ikenewe ngo beze cyane.

Guverineri Habitegeko avuga ko abagurisha ifumbire muri Congo ari abagambanyi
Guverineri Habitegeko avuga ko abagurisha ifumbire muri Congo ari abagambanyi

Tariki ya 26 Ukwakira 2021, ubwo Guverineri Habitegeko yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe uhana imbibi n’ikibaya cya Congo, ikibazo cy’abantu bambukiranya imipaka mu nzira zitemewe cyaragaragajwe, nk’uko byabaye mu Murenge wa Bugeshi, aho abaturage babwiye Kigali Today ko hari abacoracora bajyana ifumbire kuyigirisha muri Congo.

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, avuga ko bari basanzwe bazi ko abacoracora bakura ibintu muri Congo babyinjiza mu Rwanda, ariko basanze hari n’abakura ifumbire ya nkunganire mu Rwanda bayijyana muri Congo.

Uwimana avuga ko ifumbire yoherezwa muri Rubavu iba igenewe gukoreshwa mu buhinzi hagendewe ku butaka buhari, ariko iyo habayeho kuyinyereza ikajyanwa ahandi bituma abaturage badakoresha, ikwiriye umusaruro wari utegerejwe ntuboneke ndetse hakaba n’abayizamura ibiciro kubera kubura.

Ni amakuru atari meza ku bakunzi b’ibirayi n’imboga bikunze guhingwa mu Karere ka Rubavu kuko bikenera ifumbire nyinshi.

Uwimana avuga ko ifumbire abahinzi bagura haba harimo uruhare rwa Leta, ko kuyijyana ahandi biba ari ukwangiza ibyo Leta yageneye abaturage bayo.

Guverineri Habitegeko avuga ko abatwara ifumbire yagombye gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda bakayijyana Congo ari abagambanyi.

Agira ati "Leta yigomwe amafaranga menshi kugira ngo yunganire ubuhinzi, ngira ngo murabizi mwese iriya fumbire iriho nkunganire, kumva nkunganire Perezida yabahaye muyifata mukajya kuyigurisha muri Congo, uwo muntu ni umugizi wa nabi, arahemuka, kuko igihugu nticyakwigira kitihaza mu biribwa, areba inyungu ye gusa izindi z’abaturage akazirengahiza”.

Ati “Iyo mwahinze ibirayi biragenda bikagera ku batabihinga kandi babirya, Umujyi wa Kigali ntibahinga ibirayi, nonese nimutabihinga ku bwinshi bazabikura he? Ariko iyo mwabihinze ku bwinshi mwakoresheje ya fumbire namwe mwungukiramo, kubona umuntu aforoda ifumbire mukamwihorera uri Umuyobozi watowe ntabwo uba uri intore."

N’ubwo hataramenyekana ingano y’ifumbire ijyanwa muri Congo, abacuruzi bavuga ko igiciro cyatangiye kuzamuka, bikagira ingaruka ku bahinzi babura ubushobozi bwo kuyigura bagahinga batayikoresheje, umusaruro ukagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka