Abagororwa 1200 bari bafungiwe muri gereza ya Ngoma bimuriwe ahandi

Abagororwa 1200 bari bafungiwe kuri gereza ya Ngoma bimuriwe muri gereza ya Ntsinda ho mu karere ka Rwamagana ndetse n’iya Ririma ho mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kuyagura no kugabanya ubucucike.

Ubuyobozi bwa gereza ya Ngoma yimuwemo aba bagororwa bwatangaje ko kwimura aba bagororwa hakurikijwe imyirondoro yabo n’aho baturuka maze bashyirwa aho imiryango yabo ishobora kubasura bitagoranye.

Muri icyo gikorwa cyabaye tariki 20/02/2014, abagororwa 870 bajyanwe muri gereza ya Ntsinda mu karere ka Rwamagana, naho abandi 400 bo bimurirwa muri gereza ya Ririma ho mu karere ka Bugesera.

Muri iyi gereza ya Ngoma hasigayemo abagororwa bagera kuri 600 bazakora imirimo yo kubaka no kwagura iyi gereza.

Biteganijwe ko igihe gereza ya Ngoma izaba imaze kwagurwa no gutunganywa izajya icumbikira abagororwa b’abagore gusa ndetse n’abagabo bake bataracibwa imanza n’inkiko; nk’uko byasobanuwe na Komiseri w’amagereza mu Rwanda Gen Paul Rwarakabije.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko byo gereza ya ntsinda bigaragara ko ifite nibikorwa bifatika imaz kwigezaho nkibirwa ubonako hari igihe kizagera ikihaza ngaho abirwa bavuga ngo abagorwa babayeho nabi bazasure gereza yantsinda barebe uko abagorwa bariho neza, wibeshye ukabatekera nkibibwa bifite ikibazo baragutanga kandi ingaruka zikomeye urazirengere, erega igihugu cyacu kimaze kumenya neza uburenganzira bw’ikiremwa muntu aho kiva kigara ndetse numunyabyaha. ibi inibyo kwishimira ngo burya ikibazo nukgira ikirezi ntumenye ko cyera

sebagabo yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Niba bimuwe kugirango begerezwe imiryango yabo ni byiza cyane kuko nubwo ari abafungwa bagomba kugira uburenganzira bwo gusurwa.

Musoni yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka