Abagororewe Iwawa ntibazongera kuhakirwa - Fred Mufulukye

Umuyobozi w’ikigo cy’igihigu gishinzwe igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, yatangaje ko nta muntu wagororewe muri icyo kigo kizongera kwakira, ahubwo azajya akurikiranwa mu nkiko.

Abagororewe Iwawa ntibazongera kuhakirwa
Abagororewe Iwawa ntibazongera kuhakirwa

Mufulukye yabitangarije mu muhango wo gusoza amasomo ku bantu 1,585 bagororerwaga ku kirwa cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, kuri uyu Kane tariki 27 Mutarama 2022.

Ni icyiciro cya 22 cy’urubyiruko rurangije amezi 9 bahabwa amasomo atandukanye, arimo amasomo y’imyuga no kugororwa.

Muri abo 1585 barangije amasomo, harimo 1,010 bize imyuga, 573 bari baragororewe Iwawa ariko barahagaruka n’abandi babiri bari barasibiye.

Ikibazo cy’urubyiruko rugororerwa mu bigo ngororamuco ariko ntibahinduke bakabigarukamo ni kimwe mu bibazo bikunze kuboneka, kubera ko abagororwa iyo bageze mu miryango batitabwaho bigatuma basubira mu bikorwa bibi bahozemo.

Abaze iminsi bagororwa basoje amasomo
Abaze iminsi bagororwa basoje amasomo

Fred Mufulukye aherutse gutangariza Kigali Today ko yizera ko abagororerwa mu bigo ngororamuco batazongera gusubira mu bikorwa bibi kubera uburere n’ubumenyi bahawe, kandi bagiye kujya bakurikirana abagorowe kugira ngo badasubira mu bikorwa bibi.

Agira ati "Dutumira Abayobozi b’uturere kugira ngo baze baganire n’urubyiruko, kandi nibataha bazakomeza kubakurikirana, ndetse natwe tuzajya tubakurikirana tureba ko bafashwa kugira ngo badasubira mu bikorwa bibi."

Ikigo cya Iwawa cyatangijwe mu 2010 kikaba kimaze kugorora abantu 27,312.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka