Abagororewe Iwawa bashyiriweho miliyoni 200 zizabafasha mu mishinga yabo

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, atangaza ko bafite miliyoni 200 zo gufasha abagororewe Iwawa kwiteza imbere mu gihe basubiye mu buzima busanzwe.

Bosenibamwe yizeje urubyiruko rurangiza imyuga Iwawa ko hari inkunga yo gushyigikira ibyo bazakora
Bosenibamwe yizeje urubyiruko rurangiza imyuga Iwawa ko hari inkunga yo gushyigikira ibyo bazakora

Ubwo hasozwaga icyiciro cya 17 cy’urubyiruko 1739 rurangije igororamuco n’imyuga mu kigo cya Iwawa, Bosenibamwe Aimé, yatangaje ko batangiye gahunda yo gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abagororewe Iwawa.

Bosenibamwe yagize ati “Perezida wa Repubulika yashyizeho ikigo cy’igororamuco (NRS) kugira ngo ikureho imbogamizi mwahuraga na zo, harimo n’izo gusubizwa mu buzima busanzwe. Ntimuzongera gutaha ngo mubure ababakira, twamaze gukorana n’uturere murasanga abayobozi b’inzego z’ibanze babatagereje, hamwe n’abandi bavuye aha babafashe gusubira mu buzima busanzwe.”

Urubyiruko 1739 rurangije igororamuco n'imyuga Iwawa
Urubyiruko 1739 rurangije igororamuco n’imyuga Iwawa

Bosenibamwe akomeza avuga ko gufasha urubyiruko rugororerwa Iwawa bizajya bijyana no gushyira mu bikorwa imishinga biga.

Ati “Mwigishijwe nk’intore kandi mwigishwa imyuga izabafasha gusubira mu buzima busanzwe, ubu hari amafaranga yo gufasha imishinga muzajya mutegura, ntimuzongera kubura inkunga.”

Ikigo cya NRS ubu gifite miliyoni 200 zigomba kuba zakoreshwejwe mu mezi atandatu kandi agahabwa urubyiruko rwarangije igororamuco Iwawa rwibumbiye mu makoperative, hakaba n’ayandi arimo gushakishwa.

Abitwaye neza mu byo bigishijwe bashimwe basabwa kuzitwara neza no mu buzima busanzwe bagiyemo
Abitwaye neza mu byo bigishijwe bashimwe basabwa kuzitwara neza no mu buzima busanzwe bagiyemo

Bosenibamwe ati “Ubu NRS ifite miliyoni 200 yo gutera inkunga imishinga yanyu, gusa si amafaranga muzagera iwanyu bakabahereza, ahubwo muzibumbire mu makoperative yemewe n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative mukore imishinga, niyemerwa muhabwe amafaranga. Imishinga izajya itera imbere izajya yishyura 30% ayandi muyahabwe nk’inkunga.”

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse mu gusoza amasomo y’urubyiruko akaba yatangarije urubyiruko ruvuye Iwawa ko rutagomba gusubira mu bikorwa rwakuwemo, ahubwo ko rukwiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Guverineri Munyantwali yashimiye urwo rubyiruko ku bw'ubumenyi bungutse abasaba kudasubira mu bikorwa bibi
Guverineri Munyantwali yashimiye urwo rubyiruko ku bw’ubumenyi bungutse abasaba kudasubira mu bikorwa bibi

Iyi gahunda yo gutera inkunga abavuye Iwawa igiyeho kugira ngo ikibazo cy’urubyiruko rugororerwa Iwawa rushobore guca ukubiri n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi. Mu zindi ngamba zo kurinda urwo rubyiruko gusubira mu bikorwa bibi kandi, urubyiruko rurimo kugororerwa Iwawa na rwo ngo rugiye gukora urutonde rw’abakoranaga na rwo mu gucuruza ibiyobyabwenge no kubikoresha, hanyuma barushyikirize Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Icyiciro cya 17 cyari kigizwe n’urubyiruko 1743, icyakora abasoje ni 1739 kuko hari abandi bane batabashije gusoza amasomo hamwe na bagenzi babo.

Kuva muri 2009 ubwo ikigo cy’igororamuco cya Iwawa cyatangizwaga, urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 20 rumaze kugororwa. Icyakora hari abasubira mu ngeso bakuwemo kubera kubura ubufasha n’ababakira.

Buri wese mu bajyanwa mu kigo cya Iwawa Leta imutangaho ibihumbi 625 by’Amafaranga y’u Rwanda kuva ahajyanywe kugeza akuweyo.

Abayobozi hamwe n'urwo rubyiruko bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi hamwe n’urwo rubyiruko bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka