Abagororewe Iwawa badafite imiryango bazaba bagumyeyo - NRS

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), bwatangaje ko n’ubwo urubyiruko rurangije amasomo y’imyuga n’igororamuco ruzasubira mu miryango yabo, hari abadafite imiryango bagera kuri 79 bazaguma Iwawa, kugeza uturere bavuyemo tubaboneye aho kuba.

Hari abarangije kugororwa bazaguma Iwawa kuko badafite imiryango bajyamo
Hari abarangije kugororwa bazaguma Iwawa kuko badafite imiryango bajyamo

Ubuyobozi bwa NRS butangaza ko iki cyemezo cyafashwe mu kwirinda ko abagororerwa Iwawa bongera gusubira mu bikorwa bibi bituma basubizwayo, ndetse hakaba harafashwe umwanzuro ko abagororerwa Iwawa bagomba kugenda uturere tuzi aho bagiye n’ibyo bazajya gukora.

Umuyobozi wa NRS, Fred Mufulukye agira ati "Dufite icyizere ko urubyiruko rushoje igororamuco rutazagaruka hano, kuko basuwe n’ubuyobozi bw’uturere n’intara baganira ku bibazo bahura nabyo, iyo batashye kandi twizera ko bazasanga byarakemutse."

Mufulukye avuga ko 23% barangije igororamuco, ariko bakongera kugarurwa Iwawa kubera ibibazo bafite bititaweho.

Bigishwa imyuga izabafasha gusubira mu buzima busanzwe
Bigishwa imyuga izabafasha gusubira mu buzima busanzwe

Ubuyobozi bwa NRS buvuga ko uretse kuba hari abarangiye igororamuco bagiye gutaha mu miryango, hari abazaguma Iwawa barimo abatararangiza imiti, hari abandi byagaragaye ko batiteguye gusubira mu buzima busanzwe, 79 badafite imiryango batahamo n’abandi 48 bahawe akazi bagomba guhita bakajyamo.

Mufulukye asobanura ko abadafite imiryango hagomba gushakwa aho bajya n’icyo bazakora bamaze kuva Iwawa.

Agira ati "Ntiduteganya ko bazaguma hano, ahubwo tuzabanza dukorane n’uturere tubashakire aho kuba n’icyo gukora, bazave aha tuzi aho bagiye n’ibyo bagiyemo."

Urubyiruko rugororerwa Iwawa rwagaragaje ko rutitabwaho n’ubuyobozi iyo rumaze kugororwa, ndetse ngo batereranwa n’ubuyobozi, basanga kandi haba hari n’abadafite naho kuba.

Abayobozi batandukanye biyemeje gufasha uru rubyiruko kudasubira mu makosa
Abayobozi batandukanye biyemeje gufasha uru rubyiruko kudasubira mu makosa

Ubuyobozi bwa NRS buvuga ko mbere yuko abagororerwa Iwawa bataha, babanje kuganira n’ubuyobozi bw’Uturere n’Intara ku bibazo bahura nabyo iyo batashye, kugira ngo bazatahe basanga byarakuwe mu nzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka