Abagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe 899 basezerewe

Nyuma y’umwaka bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe, abasore n’abagabo 899 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge basezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama 2022.

Minisitiri Bamporiki aha impamyabushobozi umwe mu bagorowe
Minisitiri Bamporiki aha impamyabushobozi umwe mu bagorowe

Servilien Bizimana, umuhuzabikorwa w’icyo kigo, avuga ko kuri abo 899, abagera kuri 349 bari barabaswe n’urumogi, 182 ari abasinzi naho 83 bakaba baranywaga heroine abandi bita mugo, kikaba ngo ari ikiyobyabwenge kirimo kugenda cyiyongera mu Rwanda kuko mbere bakiraga bakeya bagikoresha.

Hari na 260 bavangaga byibura ubwoko bubiri bw’ibiyobyabwenge ndetse na 25 banywaga ibindi biyobyabwenge nka kole, tineli na lisansi.

Imvano yo kunywa ibiyobyabwenge kandi ngo ahanini ni amakimbirane mu miryango, gatanya ku babyeyi zituma abana babura aho berekera no guta ishuri.

Abo bose ikigo cyabafashije mu buryo bwo kuganirizwa, ahanini bakaganirizwa mu matsinda (group therapy) cyane ko bitabwagaho n’abaganga mu by’imitekerereze (psychotelapist) batanu, ndetse n’abarimu batanu, gusa.

Abarimu bari bafite banabatoje indangagaciro z’umuco nyarwanda harimo ubunyangamugayo no gukunda igihugu, ndetse n’umwuga w’ububaji n’uwo gukora amatara (electricity), ku buryo hari 217 bahawe impamyabushobozi mu bubaji, 260 bahabwa iz’uko bize gukora amatara.

Icyakora hari na 249 batari barigeze bagera mu ishuri bigishijwe gusoma no kwandika ndetse no kubara, na 173 bahawe ubujyanama kuko ari bwo bari bakeneye nyuma y’uko hari n’ibindi bigo ngororamuco bari baragororewemo ariko ntibabashe kureka ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco, Edouard Bampoliki, yabasabye kuzarenga ibyabaciye intege bigatuma baneshwa bakagwa mu biyobyabwenge, ahubwo bagaharanira gutera imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Yagize ati "Murabe abataneshwa. Mwaraneshejwe ariko ntimuzongere kuneshwa ukundi."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, we yababwiye ko abo basanze hari ukuntu babafata, ku buryo hari n’abatazemera ko bakize, hanyuma abasaba kuzakomera ku cyemezo cyo kureka ibiyobyabwenge.

Yagize ati "Buri wese mu buzima hari aho agera agatsikira, ariko icyubaka umuntu ni ukwanga guheranwa."

Yunzemo ati "Kuki ibibazo byo mu muryango byaguherana? Aho mugiye ibibazo ntibyashize, n’abo mwasangiraga baracyahari. Ariko muzabe abadaheranwa!"

Abagorowe batahanye umugambi wo kuzibumbira mu makoperative bagakora bakiteza imbere, n’ibiyobyabwenge bakabireka burundu, nk’uko byavuzwe na Felix Kirezi, mu mwanya wa bose.

Yagize ati "Twaje hano ku bw’imigenzereze mibi yari ibangamiye umuryango nyarwanda. Ibiyobyabwenge nta cyiza twabikuyemo. Twiyemeje kuzishyira hamwe tugakora ibiduteza imbere, kandi tuzajya dutanga ubuhamya ku bubi bw’ibiyobyabwenge, kugira ngo n’abandi batazabigwamo."

Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe kimaze kugorora abasore n’abagabo 3104, habariyemo na 899 basezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama 2022.

Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe
Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe

Aba mbere cyabakiriye tariki 18 Kamena 2019, cyakira abandi muri Kamena 2020. Abasezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama ni ab’icyiciro cya gatatu bakiriwe tariki 15 Mutarama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka