Abagore n’abakobwa barishimira ko imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze ryabafashije kubonamo akazi
Bamwe mu bagore n’abakobwa by’umwihariko abarangije amashuri makuru na Kaminuza bakoze imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze barishimira ko ryabafashije kubonamo akazi.
Guhera mu Kuboza 2020 Ishyirahamwe ry’Uterere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ryatangije gahunda y’imenyerezamwuga ku bana b’abakobwa hamwe n’abagore bakiri bato barangije amashuri Makuru na Kaminuza mu nzego z’ibanze, hagamijwe kubereka amahirwe ari muri urwo rwego nka rumwe mu nzego za Leta rukigaragaramo icyuho, aho batarashobora kugera nibura kuri 30% by’abakozi igenerwa abagore n’abakobwa.
Biciye muri iyo gahunda yatangiye mu 2020 bamwe mu bakobwa n’abagore bashoboye kubona akazi mu nzego z’ibanze, ku buryo bemeza ko kwimenyereza umwuga mu nzego z’ibanze babifashijwemo na RALGA byabagiriye akamaro.
Chance Furaha ni umwe mu bakoze imenyerezamwuga, akaba asigaye akora nk’umunyamabanga ku biro by’Intara y’Uburengerazuba, avuga ko imenyerezamwuga yakoze ryamufashije kunguka ubumenyi bw’ibikenewe mu kazi, bitandukanye n’ubwo bakura ku ishuri.
Ati “Imenyerezamwuga rirafasha cyane, kuko bituma ugira ubumenyi bw’ibanze bugufasha kujya mu kazi hari icyo uzi, bikagufasha gukora neza akazi kawe, nabishishikariza abantu kuryitabira no kurikora, kuko bikuremamo uko uzitwara mu kazi, biba bitandukanye n’ibyo tuba twarize ku ishuri, bikagufasha kujya mu kazi udahuzagurika, kuko uba ufite iby’ibanze baguhaye, ni nk’umusingi uba ufite ugufasha kwisanga mu kazi neza.”
Ubwo hasozwaga icyiciro cya Kane kigizwe n’abakobwa n’abagore bakiri bato 116 bamaze igihe cy’amezi atandatu bakora imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze mu bice bitandukanye by’Igihugu, bamwe mu bagize icyo cyiciro bagaragaje ko bizeye ko ubumenyi bungukiyemo buzabafasha igihe bazaba babonye akazi yaba mu nzego za Leta cyangwa izindi.
Brigitte Mukeshimana yari amaze igihe cy’amezi atandatu akorera imenyerezamwuga mu Karere ka Gakenke, avuga ko byamufashije kurushaho kwigirira icyizere, kubera ko ibyo biga bitandukanye cyane n’ibiri mu kazi.
Ati “Iri menyerezamwuga ni ngombwa cyane kubera ko uhava wamenye gukora raporo, kandi ubundi ugera mu kazi utazi ngo raporo n’iki, utazi aho uva naho ujya, ariko iyo wakoze iri menyerezamwuga biragufasha kuko uba ufite aho uhera ntabwo ari kimwe nko gutangirira kuri zero.”
Mugenzi we witwa Ndizeye Gatako Sheilla Doris wakoreye imenyerezamwuga mu ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Kamonyi ati “Byamfashije kwitinyuka no kumenya uburyo ngiramo inama abaturage, bitewe n’ibibazo banzaniye, n’uko mbibasubiza nifashishije amategeko kuko niyo nize, umuntu akanzanira ikibazo cye nkagikemura ariko nifashishije amategeko ndetse n’ishami narimo ry’imiyoborere".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALGA Dominic Habimana, avuga ko gahunda y’imenyerezamwuga bayitekereje hagamijwe gufasha no gukundisha abana b’abakobwa n’abagore bakiri bato imirimo yo mu nzego z’ibanze.
Ati “Mu nzego z’ibanze haracyari icyuho, aho usanga abagore n’abana b’abakobwa bakora mu nzego z’ibanze bakiri bake, niyo mpamvu twatekereje iyi gahunda y’imenyerezamwuga tukabaha amahirwe kugira ngo bajye mu nzego z’ibanze bimenyereze umwuga bamenye uko kuyobora bimeze, babone ko bishoboka, bibakundishe uwo mwuga, kandi tubona bitanga umusaruro kuko hari abamaze kubona akazi mu nzego z’ibanze, harimo n’abatowe batangiye kujya muri za Njyanama.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Mireille Batamuriza, avuga ko byaba ari igihombo gikabije umwana w’umukobwa atagaragaye mu nzego z’ibanze.
Ati “Icyo twifuza ntabwo ari gusa mu myanya ifata ibyemezo, ariko no mu bakozi tekiniki bo mu Turere, abashinzwe ubuzima, uburezi ntabwo ari ukuvuga ngo aba ari umuyobozi w’Akarere, ariko nawe aba atanga uruhare mu iterambere ry’Akarere, twifuza ko bose banyuze muri iyo gahunda nibura hagira umubare munini mu Karere cyangwa no mu nzego z’ibanze mu bice bitandukanye by’Igihugu.”
Abagera kuri 363 nibo bamaze kunyura muri iyo gahunda y’imenyerezamwuga, aho icyiciro cya kane cyari kigizwe n’abagera 100, muri bo 48 bahise babona akazi, harimo n’abakabonye mu nzego z’ibanze.
Iri menyerezamwuga ryatangiye mu Kuboza 2020 rikaba rikorwa mu gihe cy’amezi atandatu, aho urikora buri kwezi agenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yo kwifashisha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|