Abagore n’abakobwa barakangurirwa kwikorera kugira ngo birinde ihohoterwa no gusuzugurwa
Umuryango “Never again” uharanira uburenganzira bwa muntu no kubaka amahoro, wasabye urubyuruko usanzwe ufasha rw’abagore n’abakobwa kwikorera, aho gukesha amaramuko abantu b’abagabo; kuko ngo bibaviramo gusuzugurwa ndetse n’ihohoterwa.
Ubuyobozi bwa Never Again butangaza ko abagore n’abakobwa bashoboye byose, kuko bagaragaza ubuhanga mu myuga itandukanye bakora harimo gukora imisatsi, kudoda, gusudira, guteka, kubaka n’indi yose imyumvire ya kera ivuga ko ari iya kigabo.
Aganira na Kigalitoday, Eric Mahoro ushinzwe ibikorwa bya ‘Never again’ yatangaje ko ibyo basaba aba bagore n’abakobwa ari ugushaka icyo bakora cyabarinda ihohoterwa.

Yagize ati: “Twabasabye kujya kwikorera bashyizeho umwete imirimo bize, kugirango birinde ihohoterwa cyangwa gusuzugurwa n’abasore cyangwa abagabo, kubera ko akenshi ari bo babaha amafaranga”.
Hari mu gikorwa cyo gutanga imashini 22 z’ubudozi ku bagore n’abakobwa bize kudoda, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012.
Mukashyaka Laurence w’imyaka 22, ukomoka mu karere ka Ngoma, avuga ko umudugudu atuyemo, aziranye n’abakobwa bicikije amashuri barenga batanu, bitewe ahanini n’uko batwaye inda, cyangwa se n’ubukene mu ngo z’iwabo.
Yavuze ko nyamara baramutse bahawe ubumenyi n’igishoro, bashobora kugarura icyizere n’ubuzima bwiza; aho yiheraho avuga ko umwuga w’ubudozi uzajya umwinjiriza amafaranga ibihumbi 10 ku munsi kuva yiboneye imashini ye.
Urubyiruko rw’abagore n’abakobwa rwanakanguriwe kugira umuco wo kwiyambaza banki zikabaguriza, mu gihe baba nta gishoro cyo guteza imbere imishinga yabo.
Nyirinkwaya Richard, umukozi wa Banki ya Kigali(BK), yabamenyesheje ko iyi banki itanga inguzanyo nta yandi mananiza ku muntu ufite ingwate, cyangwa itsinda ry’abantu batanu badafite ingwate, ariko bagaragaje ko batuye mu kagari kamwe kandi bafite umushinga unoze.
BK itanga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 na miriyoni eshanu, zikishyurwa mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri, nk’uko Nyirinkwaya yasobanuye.
Yavuze ko BK itanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciritse ku bagore, urubyiruko n’abantu bamaze guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru.
Ku rundi ruhande, umuryango “Never again” uvuga ko ufite gahunda yo gukomeza gufasha urubyiruko rw’abagore n’abakobwa bacikije amashuri, aho bakora ikizamini, ugitsinze agafashwa kwiga imyuga no kubona ibikoresho by’ibanze bimufasha gutangira imirimo.
Never again ivuga ko yibanda ku turere dukennye kurusha utundi, ikaba ngo ifite gahunda yo gufasha abagera ku 152 mu gihe cy’imyaka itatu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|