Abagore n’abakobwa b’i Karongi barashima FPR-Inkotanyi ko yabahaye ijambo

Mu gihe umuryango FPR-Inkotanyi usigaje iminsi mike ngo wizihize isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, abagore n’abakobwa bo mu karere ka Karongi barishimira ko bahawe ijambo kandi bakanatera imbere muri byinshi.

Mukarukundo Jeanne ni umunyeshuli w’imyaka 18. Muri iyo myaka amaze avutse ngo azi byinshi Umuryango FPR-Inkotanyi umaze kugeza ku Baturarwanda nk’uko abisobanura: « Yatugejeje ku mashuli meza, amazu meza n’amazi. Mu rwego rwacu, ubu umugore afite ijambo, ntagitotezwa mu rugo, mbese afite ijambo ku rwe ruhare, nawe akora ibyo ashinzwe».

Uwizeyimana Deborah ni mugenzi wa Mukarukundo. Dore we uko abyumva: « None se iyo FPR itaza ngo ibohore u Rwanda, abagore bari kugira ijambo bate» ?

Nyiransengiyumva Maria, umubyeyi wubatse ndetse ufite n’abana ashima FPR-Inkotanyi byinshi ariko iby’ibanze abisobanura muri aya magambo : «Aba mama mu rugo nta jambo twagiraga ariko ubu dusigaye twumva natwe ubwacu hari ijambo dushobora kuvuga mu bandi".

Nyiransengiyumva Maria ati: “Ubu umu mama wese asigaye yifitiye agafaranga ke nta kibazo”.
Nyiransengiyumva Maria ati: “Ubu umu mama wese asigaye yifitiye agafaranga ke nta kibazo”.

Ikindi ngo ni uko ubu umu mama wese asigaye yifitiye agafaranga k’iwe, asigaye yumva yakwigurira umwenda ashaka, akanezeza abana, mbese ubuzima twumva nta kibazo.

Nyirambonimana Claudette w’imyaka 35 y’amavuko avuga ko azi FPR kuva kera. Ibyo ayiziho ngo ni byinshi cyane ariko ahereye ku bya vuba aha, aragira ati: « Nka Gira Inka mu gihugu ntayahabaga, kera higaga abana b’abahungu abakobwa bagahezwa mu rugo…nta mugore wasohokaga ariko ubu dusigaye dufite ijambo…nyakatsi mu mazu twarayiciye, ndetse na nyakatsi yo mu buriri, nta muntu ukiryama ku bishara nka kera…ubu twambaye n’inkweto…kera umuntu yambaraga inkweto yabatijwe».

Ngayaberura Hassan we ngo ibindi yabigezeho, icyo asigaje ni agatungo kazamuha ifumbire.
Ngayaberura Hassan we ngo ibindi yabigezeho, icyo asigaje ni agatungo kazamuha ifumbire.

Si abagore n’abakobwa gusa bashima ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ruyobowe n’umuryango FPR-Inkotanyi. Ngayaberura Hassan nawe yunga mu rya Nyirambonimana agira ati: «FPR yangejeje ku kuryama ahantu hatava, ubundi ikindi nsigaje n’icyo kumpa agatungo ko kumpa ifumbire».

Mu karere ka Karongi n’ahandi mu gihugu, ibikorwa byo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR- Inkotanyi imaze ibonye izuba birakomeje.

Imirenge iri muri gahunda yo kumurika ibikorwa utugari twagezeho, abaturage barahana inka muri gahunda ya Girinka no korozanya, ababana batarasezeranye nabo barahabwa amahirwe yo kubikorera hamwe muri rusange.

Isabukuru ku rwego rw’igihugu izizihizwa tariki 15/12/2012, mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka