Abagore n’abakobwa 90 bagorowe barahiriye kutazasubira mu ngeso mbi

Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu Kigo ngororamuco cya Gitagata mu karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma y'amasomo bahawe biyemeje kutazasubira mu ngeso mbi bahozemo
Nyuma y’amasomo bahawe biyemeje kutazasubira mu ngeso mbi bahozemo

Babitangaje ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, ubwo basozaga amasomo bari bamaze igihe cy’amezi 9 bahabwa, arimo guteka, ubudozi no gutunganya imisatsi.

Guhurizwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata ngo byabafashije kwitekerezaho kuko bahigishirijwe byinshi birimo indangagaciro z’Umunyarwanda, bityo bituma barushaho gusobanukirwa ko bari baratandukiriye kuko ibyo barimo mbere byabatereye umwanya ndetse binabatesha agaciro mu muryango nyarwanda, ku buryo badashobora kongera kubisubiramo ukundi.

Angelique Uwiragiye wo mu Karere ka Ngoma, avuga ko yakoraga akazi k’uburaya ariko amaze kugezwa i Gitagata yahigiye byinshi birimo umwuga w’ubudozi, bituma afata umwanzuro wo Kureka izo ngeso mbi.

Ati “Nabashije kumenya ko hari indangagaciro nyinshi nari narirengagije, nk’iyo kwihesha agaciro nari narayitakaje, iyo gukunda igihugu nari narayitakaje kuko ntabwo waba ukunda igihugu ngo wicuruze, ntabwo waba ukunda igihugu ngo usenyere bagenzi bawe. Ubu aha mpavuye mfite ingamba nshya zo gukora, ngakura amaboko mu mifuka sintegereze ayo abagabo baribunzanire, kuko nasanze ibibazo byose bidakemurwa n’ubusambanyi”.

Hidayat Muganga wari warabaswe n’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi, avuga ko yari yarananiye ababyeyi, akaba yicuza umwanya yataye akoresha ibiyobyabwenge kuko byatumye atarangiza amashuri ye.

Ati “Ubu rwanshizemo, ntekereza neza, mbasha kwitekerezaho ngafata umwanzuro w’umubiri wanjye, ariko iyo wabinyoye uba wumva ko nta wundi muntu wakurusha agaciro, n’umubyeyi yakubwira ikintu ukajya umusubiza nk’aho atakubyaye. Ubu imico yarahindutse na mama naramurahiriye ko ntazabisubiramo kuko byatumye nta agaciro”.

Bahawe impamyabushobozi
Bahawe impamyabushobozi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, avuga ko aho bagororerwa baba babonye iby’ibanze ariko kandi ngo mu gihe bagiye hanze nabwo biba bisaba ko bakurikiranwa bakababa hafi.

Ati “Turasaba abayobozi b’uturere mubakurikirane, buriya igororamuco ntabwo risozwa no kuvuga ngo twasoje uyu munsi, ahubwo baba babonye iby’ibanze baniyemeje guhinduka, ariko iyo bagiye mu buzima busanzwe bisaba y’uko dukomeza kubaba hafi ndetse no kubahuza n’ababafasha bakabagira inama. Turagira ngo rwose dusaba aho bazajya ko babaherekeza”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assumpta Ingabire, avuga ko mbere y’uko basoza amasomo yabo habanje gutegurwa imiryango yabo kugira ngo izabakire, gusa ngo hari n’icyo ubuyobozi bubateganyiriza.

Ati “Twumvikanye n’ubuyobozi bw’uturere uko buri wese mu byo yize afashwa, ni abantu bashobora kubonerwa imirimo, ni abantu bashobora guhabwa ibikoresho niba ari umudozi bakamuha imashini cyangwa bakamuha igishoro, hanyuma na we agakomeza ubuzima bwe. Ni yo mpamvu ibyo tuzabafasha byose, niba ashakiwe akazi muri hoteli najyane ikinyabupfura akore akazi uko yakize ariko afite n’imyitwarire ihamye”.

Mu byo bize harimo no guteka
Mu byo bize harimo no guteka

Mu basoje harimo abize ibijyanye n’ubudozi 35, ibijyanye no gutunganya imisatsi ni 33 na ho 22 bize guteka.

Kuva tariki 01 Kamena 2019, ubwo Ikigo ngororamuco cya Gitagata cyantangiraga kwakira abakobwa n’abagore, hamaze gusorezwa ibyiciro bitatu byanyuzemo abagera kuri 276 bigishijwe imyuga itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka