Abagore bo muri Muhanga baje gusengera abo muri Gisagara

Kubera ubwicanyi bwaranze akarere ka Gisgara mu minsi ishize bukozwe n’abagore, abategarugori bo mu itsinda ryitwa IJWI RY’IBYIRINGIRO ryo mu karere ka Muhanga baherekejwe n’umuyobozi w’akarere kabo basuye akarere ka Gisagara basengera imiryango ibanye nabi n’akarere muri rusange.

Kuri uyu wa kane tariki 09/05/2013 ubwo iri tsinda IJWI RY’IBYIRINGIRO ryo mu karere ka Muhanga ryageraga mu karere ka Gisagara ryabanje gusura ikigo cy’abapfakazi giherereye mu murenge wa Save, rimurikirwa ibikorwa byo kwiteza imbere no gufasha impfubyi n’abandi bapfakazi bari hirya no hino muri uyu mirenge.

Bimwe bamurikiwe ni ububoshyi bw’imipira, ubucuruzi n’ibindi. Abanyamuhanga bakaba banyuzwe n’ibikorwa byo kwiteza imbere bigaragara mu bagore bagenzi babo ba Gisagara.

Urugendo rwa komereje mu murenge wa Mukindo aho basengeye abaturage muri rusange n’abagore by’umwihariko bo mu karere ka Gisagara, babasabira kurangwa n’impuhwe za kibyeyi kuko bakwiye kuba abatanga ubuzima aho kubuzimya.

Abagore bo muri Muhanga basuye ahaboherwa imipira yo kwabara ikorwa n'abagore bo mu karere ka Gisagara.
Abagore bo muri Muhanga basuye ahaboherwa imipira yo kwabara ikorwa n’abagore bo mu karere ka Gisagara.

Mu nyigisho nyinshi zatangiwe mu murenge wa Mukindo, abagore bashishikarijwe kurangwa n’ubworoherane, guca bugufi no gusenga kuko iyo bikomatanyije bifasha umuntu kwiyakira mu bibazo uko byaba biri kose.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, wari uherekeje bagenzi be kandi nawe uba muri iri itsinda yavuze ko kubona umugore ukwiye gutanga ubuzima ariwe ubwambura umuntu bibabaje. Yasabye abaturage ba Gisagara by’umwihariko abagore kurushaho kwegera Imana ikaba ariyo ibatsindira byose.

Ati “Nta mpamvu yo kwiheba ngo ukore amahano, kuko na nyuma ya zero Imana irakora. Kuba abagore bari gutinyuka kwica bisebeje umunyarwandakazi aho ava akagera, umuzi w’ibi byose ni ukutizera Imana biviramo kwirwanirira. Ndabasabye musange umugabo utanga amahoro n’igisubizo ariwe Yesu Kirisitu.”

Bashingiye ku isomo riboneka mu Migani 16: 13-15, abavugabutumwa basabye abagore gukora ibishimisha abagabo babo kugira ngo bacye mu maso. Aha bakaba babwiwe kwihangira umurimo ntibatege umugabo ngo atunge urugo wenyine ahubwo bagafatanya muri byose, bagaca bugufi imbere y’abatware babo kandi bakagerekaho no gusenga.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku aganiriza abagore bo mu karere ka Gisagara.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku aganiriza abagore bo mu karere ka Gisagara.

Nyuma y’ubutumwa bwa Pasiteri Clémentine Nirere wo muri Assemblee de Dieu, abatari bake bemeye guhindukira bakihana bakitandukanya n’inzira zibaganisha mu bibi.

Ubu butumwa n’uru rugendo rw’aba bategarugori hari icyizere ko rwasigiye abatuye uyu murenge kwitekerezaho no guharanira guhinduka mu migirire; nk’uko Felesita Kubwimana utuye uyu murenge yabitangaje.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka