Abagore bo mu nkambi ya Kigeme ngo babonye icyo bakora byabafasha kuzuza inshingano zabo zo kurera
Abagore bo mu nkambi ya Kigeme icumbikiye Abanyekongo batangaza ko kuzuza inshingano zabo nk’ababyeyi bitaborohera kuko ibyo basabwa kubonera abana babo batabasha kubibona, gusa ngo babashije kubona icyo bakora byakemura iki kibazo.
Ubwo baganiraga n’ubuyobozi bw’umuryango Zonta International wari yasuye iyi nkambi mu minsi ishize, bamwe mu bagore bari bahagarariye bagenzi babo batangaje ko kubona amafunguro yunganira ibigori n’ibishyimbo bahabwa cyane cyane agenewe abana bato bikiri ikibazo kandi biba bikenewe.
Nyiramugisha Odette, ushinzwe iterambere ry’abagore muri komite y’impunzi mu Nkambi ya Kigeme yagize ati: “Duhura n’imbogamizi zo kwita ku bana kandi ibyo HCR iduha ntibihagije kandi no kubikoresha twita ku bana biragoranye”.

Nyiramugisha yakomeje avuga ko ibi bituma hari abagore bajya guca inshuro hirya no hino kugira ngo babashe kubona amafunguro yunganira ayo bahabwa hamwe n’ibindi byangombwa by’ibanze abana babo bakenera.

Kambabazi Zamda, umwe mu babyeyi bitabiriye ibi biganiro yatangaje ko kuba batabasha kubonera abana babo ibyangombwa nkenerwa bishobora gutuma abana biyandarika cyane cyane abakobwa batangiye gukura kugira ngo babashe kwibonera imyambaro, amavuta yo kwisiga n’ibindi umwana w’umukobwa akenera.

Kambabazi akomeza avuga ko aba bayeyi baramutse babonye ikintu bakora cyabinjiriza amafaranga bajya babasha kubona uburyo bwo kunganira inkunga basanzwe bahabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa baryo, bityo impungenge bafite ku mikurire n’uburere bw’abana babo zikavaho.

Iyo utembereye muri iyi nkambi ya Kigeme usanga impunzi ziyirimo zigerageza gukora utuntu dutandukanye twazinjiriza amafaranga nk’ubucuruzi butandukanye, ubukorikori, ndetse ubu hakaba hari n’abibumbiye muri koperative ikora imigati n’amasabune kugira ngo bahangane n’ubukene.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|