Abagore biyemeje gushaka ibisubizo ku mirimo yo mu rugo idahemberwa

Mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bo mu cyaro bamara impuzandengo nibura y’amasaha arindwi ku munsi, bari mu mirimo yo mu rugo badahemberwa. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bwagaragaje ko ijanisha ry’abantu b’igitsina gore bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa ari 6.6 % mu gihe ab’igitsina gabo ari 1.2%.

Imirimo itishyurwa ni ukuvuga ikorerwa mu rugo, harimo kwita ku bantu bari mu rugo barimo abana ndetse n’abageze mu zabukuru, n’indi irimo guteka, gukora isuku, kujya kuvoma amazi yo gukoresha, kumesa, n’ibindi.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, abagore bari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, barebeye hamwe uburyo bushya bwakoreshwa mu kugubanya izo mvune ku bagore, kuko usanga biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco, ugasanga abagore bakora ibyo byose mu buryo bubagoye kugira ngo ingo zabo zishobore kurama.

Mu kiganiro abagore bahuriyemo cyateguwe na ‘Rwanda Women’s Network’ na ‘Oxfam’ , ku itariki 21 Ukuboza 2021, baganiriye ku buryo bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse n’imirimo yo mu rugo idahemberwa, abagore bavuga ko kuba bayikora bonyine, ahanini bikomoka mu muco.

Uwitwa Riziki Mukamanzi wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko akazi ko mu rugo kadahemberwa katajya karangira, kandi ko usanga abagore bagakora mu gihe abagabo baryamye cyangwa se bagiye mu tubari n’ahandi, bagasiga abagore babo bakora bonyine bahetse n’abana.

Mukamanzi yagize ati “Hari ubwo mba numva meze nk’umukozi wo mu rugo, kuko nduhuka gakeya. Iyo ntekereje kuruhuka nibwo hahita haboneka akazi kenshi”.

Mukantagara Esperance yavuze ko abagore bo mu cyaro, ahanini ari bo bahura n’imirimo yo mu rugo idahemberwa, kuko usanga abantu baho bafite imyumvire ngo ishingira ku muco, y’uko iyo umugore ashatse umugabo, abantu babona ko ari we ugomba gukora imirimo yo mu rugo yose idahemberwa kandi na we akaba ari ko yibona.

Ati “Abagore bamwe bitewe n’uko bakuze ari ko babibona, batekereza ko imirimo yo guteka, gukora isuku mu rugo, kurera abana ari iby’abagore kandi ko batayikoze bafatwa nk’abarezwe nabi”.

Muri ibyo biganiro, abagore bemeranyijwe ko binyuze mu makinamico bagiye kujya bigisha abaturage kuri icyo kibazo mu nama zibera mu midugudu, bagakorana n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu gusakaza ayo makuru ndetse bagakoresha n’abagabo bashobora gutanga ubuhamya bwabo, mu rwego rwo guhugura bagenzi babo.

Barikungeri Mary, Umuyobozi mukuru wa ‘Rwanda Women Network’ yavuze ko uwo muryango uzakomeza gushyigikira gahunda z’abagore zigamije kuzamura ubushobozi bwabo, no kuziba ibyuho ku ihame ry’uburinganire biri mu muryango nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka