Abagore batwara abagenzi bashimirwa ubwitonzi bagaragaza mu kazi

Abagenzi bakora ingendo zitandukanye yaba mu modoka cyangwa no kuri moto baravuga ko bishimira cyane gutwarwa n’abagore kurusha uko batwarwa n’abagabo.

 Ntabomvura avuga ko yakuze akunda gutwara imodoka cyane ku buryo yumvaga nta kintu gishobora kubimubuza
Ntabomvura avuga ko yakuze akunda gutwara imodoka cyane ku buryo yumvaga nta kintu gishobora kubimubuza

Ntibimenyerewe kubona umugore akora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu modoka cyangwa kuri moto. Ariko abagenzi bavuga ko imodoka cyangwa moto itwawe n’umugore ari yo bakunda cyane.

Babishingira ku kuba abashoferi b’abagore bakorana ubushishozi n’ubwitonzi kurusha abagabo bigatuma abo batwaye baba bumva batekanye.

Abagenzi bigeze gutwarwa n’abashoferi b’abagore berekeza mu ntara bavuga ko uretse kuba batwarana ubwitonzi ngo ntibanakunda kurangara cyane nk’abagabo.

Habiyakare Damascene, umwe mu bagenzi bategera muri gare ya Nyabugogo wari werekeje mu Karere ka Ngororero, avuga ko impamvu bakunda kujyana n’abashoferi b’abagore ari uko bitondera akazi kabo.

Agira ati “Akora neza cyane, kuko iyo ageze ku cyapa ntatinza abagenzi, akuramo abantu vuba kandi buhoro yitonze kandi akubahiriza n’ibyapa by’amategeko y’umuhanda, ku buryo iyo nsanze ataragenda nta wundi najyana nawe kuko umugore burya nta kintu kimurangaza ariko umugabo ararangara cyane.”

umaze imyaka itanu atwara moto muri Kigali avuga ko nta kibazo agira cyo gutwara abagabo nubwo bagenda bamufasheho
umaze imyaka itanu atwara moto muri Kigali avuga ko nta kibazo agira cyo gutwara abagabo nubwo bagenda bamufasheho

Shumbusho Vedaste werekezaga mu Karere ka Musanze, we avuga ko ashimishwa n’uburyo abagore batwara imodoka babakirana akanyamuneza kandi bavuga neza.

Ati “Iyo dutwawe n’umugore tubona afite keya (care), agakorana ubwitonzi bwose, ku buryo nta mpungenge tugira kuko kunyura ku yindi modoka abikorana ubushishozi mu gihe ujya kubona ukabona umugabo arayishoye ukumva abagenzi bamubwiye bati ariko ibyo ukoze warubitekerejeho cyangwa”.

Umushoferi umaze imyaka umunani akora ingendo zo mu ntara witwa Jean Paul, avuga ko nawe ari umugenzi yahitamo gutwarwa n’umushoferi w’umugore kuko bagenda neza.

Ati “Kugira ngo abe yakwirukanka n’ibintu biri kure cyane, kuko bo bagenda gahoro, nta mugore wakumva ngo yirutse cyane kuko nabo baba bafitemo ubwoba, rimwe na rimwe bigatuma agenda neza cyane kurusha uko umugabo yagutwara.”

Abakora ingendo zo mu ntara bishimira gutwarwa n'abashoferi b'abagore kurusha abagabo
Abakora ingendo zo mu ntara bishimira gutwarwa n’abashoferi b’abagore kurusha abagabo

Nyiramajyambere Claudine, umumotari mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bakunda kwigengesera kugira ngo badahungabanya abagenzi.

Ati “Ntabwo dukunze kuvuduka akenshi dukunze kugenda n’umuvuduko muke twitonze ku buryo tugenda twigengesereye kugira ngo umuntu adahura n’ibibazo by’impanuka n’ibindi bibazo, cyangwa se umugenzi akaba yahungabana ibyo bintu nibyo twitondera cyane.”

Ntabomvura Rosine umaze imyaka irenga 10 atwara abagenzi mu ntara, avuga ko badaterwa impungenge n’imbogamizi zo mu mwuga wo gutwara abantu nk’igihe ipine imutobokeyeho.

Ati “Utera ijeki, ugashyiramo urufunguzo, ugafungura ipine ukayikuramo ugashyiramo indi, bimaze kumbaho inshuro nyinshi kandi nta tandukaniro riba riri hagati y’iminota nkoresha n’iyo umugabo akoresha.”

Uretse abashoferi b’abagore bagera kuri bane bakorera muri gare ya Nyabugogo, hari n’abandi batwara abagenzi muri taxi voiture mu Mujyi wa Kigali n’abandi babiri bahakorera akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Abo bose bashishikariza abagore bagenzi babo gutinyuka bagakora imirimo yose kuko na bo bashoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko abakobwa n’abadamu b’u Rwanda bakorana umurava imirimo kera yari yarihariwe n’abagabo! Courage, mes soeurs!

Rugira yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka