Abagore baratabariza imishinga yabo yibasirwa n’imihindagurikire y’ikirere
Imwe mu mishinga y’abagore mu Rwanda ishobora guhomba biturutse ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe hatagize igikorwa, nk’uko bamwe babigaragaza.
Uwitwa Dative Nakabonye utuye mu Karere ka Huye yashinze Umuryango urwanya ihohoterwa, maze kugira ngo afashe abakobwa babyariye iwabo, abagore bibana n’abafitanye amakimbirane n’abo bashakanye, abakodeshereza umurima wa hegitare 6, awuteramo ibiti bya avoka ibihumbi bibiri, ubu bikaba bimaze umwaka umwe w’ubukure.
Kwita kuri uyu murima uri mu Murenge wa Huye, akagari ka Sovu, Umudugudu wa Rwezamenyo, ngo birarushaho kugorana cyane muri ibi bihe by’impeshyi, ndetse bigateza amakimbirane mu bagize ingo bari basanzwe n’ubundi batabanye neza.
Abagore 125 bo mu mirenge ya Huye na Sovu bagize umuryango Family Circle Love Lab (FCLLO) wa Nakabonye, bagorobereza muri uwo murima wa avoka buri munsi, bakuhira bakoresheje utujerikani mu rwego rwo kurinda izo mbuto kuma, ariko ngo birabagoye cyane.
Nakabonye wari waje i Kigali guhura na bagenzi be kugira ngo bungurane ibitekerezo ku cyakorwa, agira ati "Naje hano kureba niba nabona abantu batera inkunga uwo murima kuko urimo kwangirika, wenda twabona abadufasha kuhira izo avoka."
Nakabonye avuga ko uretse kuvunika buhira, igihe kinini bamara muri ako kazi buri munsi nacyo ngo kibateza kugirana ibibazo n’imiryango yabo, kuko ngo bataha nijoro.
Nakabonye asaba imiryango bari kumwe mu Ihuriro ry’abafite imishinga yo guhangana n’ingaruka mbi z’ikirere, gukora ubuvugizi kugira ngo abaterankunga bajye bayitanga badashyizeho amaniza.
Ku wa 31 Nyakangakugeza ku ya 01 Kanama 2024, Umuryango w’abagore biyemeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga amazi (Women for Water and Climate Change Network/WWCCN), wahurije hamwe indi miryango ifite aho ihuriye n’iki kibazo, ubizeza ubuvugizi n’amakuru akenewe.
Nyiramana Verdiane uyobora WWCCN, avuga ko kuba abahinzi benshi nta telefone zigezweho (Smart phones) bafite, kuba batazi gusoma no kwandika, ubukene n’ibindi bibazo bitandukanye, ngo bituma nta makuru ku mihindagurikire y’ikirere bamenya, ibyo bakoze bigahomba.
Nyiramana agira ati "Uburyo ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bifata ku mugore si ko umugabo bimugeraho, iyo habayeho imyuzure usanga kenshi umugore nta makuru afite, habaho izuba ugasanga ibyo uhinze birumye, udufaranga duke wari ufite wadushora mu buhinzi tukagenda ubwo!"
Nyiramana avuga ko bakoze ihuriro ririmo abagore bize, abafite amafaranga n’ubumenyi, bakaba bagiye gukorana n’abagore bo mu cyaro kugira ngo buri ruhande rutange ibyafasha umugore guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Umuyobozi w’umuryango uharanira Iterambere ry’abagore bakennye (Reseau de Development des Femmes Pauvres), Crescence Mukantabana, avuga ko amakuru ari mu ndimi z’amahanga agiye kujya ashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda abagore batize bumva, kandi bakarangirwa ahaturuka inkunga zabafasha kwiteza imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|