Abagore bakunze guhishira ihohoterwa ribakorerwa, bigatuma ridacika

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi gaturika ya Gikongoro, iya Cyangugu (mu Rwanda), iya Goma n’iya Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu karere k’ibiyaga bigari, bwagaragaje ko abagore bahishira ihohoterwa ribakorerwa.

Abagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore muri Diyosezi ya Gikongoro babwiwe ko abagore bahohoterwa bakabigira ibanga
Abagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore muri Diyosezi ya Gikongoro babwiwe ko abagore bahohoterwa bakabigira ibanga

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 1,800, harimo 1,260 bo muri Diyosezi gaturika ya Goma n’iya Bukavu zo muri RDC na 540 bo muri Diyosezi ya Gikongoro n’iya Cyangugu mu Rwanda.

Mu byo bwagaragaje, harimo ko ku bagore babajijwe mu bihugu byombi, 58% bemeje ko bakorewe urugomo mu magambo, ku mubiri cyangwa ku buryo mpuzabitsina, ibyo babikorerwa mu nzira, mu muhanda, cyangwa mu modoka zitwara abagenzi.

Hagaragajwe kandi ko abagore 54% bagiriwe urugomo nta muntu bigeze babibwira, abagerageje kuvuga ni 27% babivuze hashize umwanya, 12% babivuga hashize iminsi, naho 4% babivuze bitinze.

Mu Rwanda, ku bagore 100 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kazi cyangwa ku ishuri, 8 bonyine ni bo babibwiye umuntu ushinzwe ibyo bibazo, 92 ku 100 basigaye babibwiye abantu bashobora kubagirira akabanga.

Jean Baptiste Ruzigamanzi, Umuhuzabikorwa wa Komosiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi gaturika ya Gikongoro, avuga ko mu mpamvu babonye abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kazi cyangwa mu modoka bagaceceka, harimo kubera ko hari ibyo baba basezeranyijwe abandi bikaba kwanga kwivamo.

Ati “Aravuga ati ubwo nabikorewe mu bwihisho, reka noye gutuma isi yose ibimenya, noye gutuma umugabo wanjye abimenya, noye gutuma umusore wari kuzandambagiza abimenya. Nyamara ibi ntibituma ihohoterwa ricika, ahubwo biryongerera umurego”.

Mu bindi byagaragaye muri ubu bushakashatsi harimo kuba abagore babuzwa uburenganzira no kwisanzura. Urugero ni uko ku Banyarwandakazi babajijwe, 35% bemeje ko bahatirwa n’abagabo babo uko bagomba kwambara, gusokoza cyangwa kwitwara mu bantu. Muri Kongo abagore bikorerwa ni 50 ku 100.

Muri iki gihe hakunze kuvugwa uburinganire bw’umugabo n’umugore bwo, Abanyarwandakazi 8 ku 100 babajijwe basanga iby’uburinganire bw’umugore n’umugabo byarasubiye irudubi, kuko abagabo babo aho kububaha barushijeho kubahohotera.

Abakoze ubushakashatsi basanga kuba abagabo bima ijambo abagore ahanini bifatira ku muco.

Ruzigamanzi ati “Ni ikibazo, kuko usanga hari abagabo babigenderaho bakanabyishongora cyane, bagaragaza ko ‘amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe’, ukibaza ukuntu amafuti yaba n’uburyo. Abagabo ugasanga baritwaza ngo akagabo gahumura katababuye, ugasanga arabigendera akabishimangira...”.

Kuba abagore ahanini usanga bateze byose ku bagabo babo na byo ngo usanga biri mu bituma batagira ijambo mu rugo. Ni yo mpamvu Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Gikongoro iteganya ko mu byo izakora mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, harimo no kubafashwa kwikura mu bukene nk’uko bivugwa na Padiri Joseph Nayigiziki, umuyobozi w’iyi komosiyo.

Ati “Iyo umugore ari umukene, ntacyo yinjiza mu rugo, umugabo arushaho kumusuzugura no kumuhohotera. Ariko iyo afite aho amaze kugera, na we amuha ijambo, ni yo mpamvu twatangiye gutekereza ukuntu twakangurira abagore kwigira”.

Ibi bijyana no kubabumbira mu matsinda azatuma barushaho gutera imbere, bakazagera aho bakagira rya jambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ihohoterwa ahanini rirahishirirwa kubera ruswa munzego z,ibanze,n,utanze amakuru ntagere aho agomba kugera, urugero:mukarere ka Bugesera,umurenge wa Mwogo,umwana witwa Nzakundimfura Olive,yafashwe kungufu,bigizwemo uruhare n,uwiyitaga ko amurera Kanujeru Dancila,aramushyingira afite 16ans,intandaro yari amafranga 11 miliyoni uwo mwana yari yishyuwe na soras,ariko yose soras ntiyayamuhaye,uwitwa j Claude hodari ubishinzwe ibyo kwishyura muri soras yumvikanye na kanjeru wareraga uwo mwana barayagabana,asigaye bayashyingiramo uwo mwana,bakazajya batanga ruswa binyuze kuwari gitifu w akagari kuko ariwe wahuje hodari na kanjeru akanakora uwo mushinga wo kumushyingira kuko ari impfubyi atagira kivugira,ubu yamaze no kubyara,nyakubahwa first lady nabuze contact ye ngo mugezeho iki kibazo ariko niba namwe mukunda igihugu mubikoreho nk abarwanya ihohoterwa n,akarengane mumuryango nyarwanda

Nirere Denyse yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka