Abagore bahawe intebe aho kuyicaraho bayihagararaho - Senateri Harerimana Fatou

Harerimana Fatou, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, arasaba abagore kudakoresha uburenganiza bwabo mu guhohotera abagabo.

Harerimana Fatou ubwo yatangaga ikiganiro
Harerimana Fatou ubwo yatangaga ikiganiro

Iki ni kimwe mu bibazo bikomeje kugaragara mu karere ka Musanze, byatumye inteko ishinga amategeko ihaguruka kugira ngo irebe igitera iki kibazo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018, mu Karere ka Muhanze hahise habera inama y’igihugu y’abagore y’akarere, aho Senateri yavuze ko bidakwiye ko umugore ahohotera umugabo yitwaje agaciro yasubijwe.

Yagize ati “Hari aho byambabaje cyane aho umugore yataye umugabo amuziza ko yacitse akaguru.

“Birababaje kuko iyo mugiye gusezerana imbere y’Imana bababwira ko mugomba kubana ubuziraherezo, ariko umugabo agize ibyago acika akaguri aho kugira ngo umufashe umuciye inyuma uranamutaye.”

Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yunze murya Hon Harerimana avuga ko mu bibazo yakira hari iby’abagabo bahohoterwa.

Abagore bahagarariye abandi mu karere ka Musanze bafashe ingamba zo kwigisha bagenzi babi kwirinda ihohoterwa
Abagore bahagarariye abandi mu karere ka Musanze bafashe ingamba zo kwigisha bagenzi babi kwirinda ihohoterwa

Ati “Mfite icyo kibazo mu biro ndi kugerageza gukemura cy’umugabo warwaye diyabete umugore aramwanga ngo yabaye ikiremba, ibyo nabyo ni ibintu abagore dukwiye gukosora nka ba mutima w’urugo.”

Mukadariyo Providence wo mu Murenge wa Busogo nawe yemeza ko abagore bafite uruhare runini mu guhohotera abagabo babo, avuga ko bakomeje kwiyimana amahirwe bahawe n’umukuru w’igihugu yo kuba ba Mutima w’urugo.

Ati “Abagabo hari aho tubahohotera pe, uburaya burakabije mu bagore aho usanga bavuga ngo naherewe ubuntu ngomba gutangira ubuntu.

Senateri Fatou yashimiye abagore bihangira imirimo bakora ubukorikori bunyuranye
Senateri Fatou yashimiye abagore bihangira imirimo bakora ubukorikori bunyuranye

“Turabibona hirya no hino abagore usanga ari abasinzi mu kabare saa yine saa tanu z’ijoro yasinze,yataye umugabo m’urugo,Imana yonyine niyo yatabara birababaje.”

Uwitonze Modeste uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko mu Karere ka Musanze ihohoterwa ku bagabo rikomeje kwiyongera, aho hamaze kubarurwa ingo 58 z’abagabo bahohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Twizereko message yatanzwe bayumvise nibisubireho ni ukuri kuko byaba bikabije erega ntabwo ari I Musanze gusa biri hari nahandi ni uko banga kubivuga sawa kdi murakoze

Hirwa yanditse ku itariki ya: 3-02-2018  →  Musubize

Umugore Ni Nkumwana Aho Bishyushye Niho Ajya.

James yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ahubwo ikigaragara ni uko abagore bo muri musanze batarabona uburenganzi bakwiye. ubuse ni abagabo bangahe bata abagore babo kuko batabasha kubahiriza inshingano zabo z’urugo? Aho ni ikibazo cya kamere y’umuntu kugiti cye ntaho bihuriye n’uburinganire. cyangwa abo bagore baca inyuma abagabo babo babacana inyuma n’abandi bagore cg ni abandi bagabo? iki ni ikibazo cya bose ntago ari ikibazo cy’abagore gusa. Ahubwo birababaje kubona abagore bagenzi babo nabo basa nkaho batumva bagenzi babo. Biba bibabaje kubona ko hari umugore wahohotera umugabo yitwaje ko yasubijwe uburenganzira bwe ariko nanone hajye habaho kutitiranya ibintu. Murakoze.

Alex yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

hakenewe itegeko ribohora abagabo kumugore umwe umugabo agatunga abo ashoboye gutunga hakurikijwe itegeko ryashyirwaho naho ubundi niyo mpamvu yamakimbirane mungo nyinshi muzarebe mubihugu byabaturanyi

nkezabera yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Umugore ni Mutimawurugo, umugabo akaba umutwe=umutware.

Placide Pity yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Inkuru yandutse hano ninziza pe. Abagore barakoresha uburenganzira bwabo nabi nubwo bamwe my bagabo nabo batitwara neza. Ikindi nabwira umwanditsi in ukwita Ku makosa y’imyandikire. Iyi injury irimo amakosa menshi. I isn’t professional.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Ni byizako umukosora,ariko ukamuha urugero kuko nawe wabikoze wujujemo amakosa! ngo iyi "injury"

Maurice yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

ndashima ubuyobozi bwa tela yubumwe kugusubiza agaciro ababyeyi bacu bashiki bacu abana tubyara (uburenganzira bwo kwiga ubwo kuzungura ariko bikabaza kurushaho amahirwe basubijwe bakayakoresha nabi)ndabinginze mbasaba ko bagendera kwijambo ryimana kuko ariyo yakuyeho leta zari zarabatsikamiye imana ira iti umugabo numuharikizi wurugo ariko umugore nawe akwiye kubahwa kuko imana yaduhaye abagore ngo tubakureho umunezero ntabwo wakura umunezero kuwo udakunda mboneraho gusaba abagabo nabagore gukundana kuko imana izatubaza inshingano twahawe mugukundana mukurera no gufatana no kwibukako isi tuyimaraho amasegonda ariko muri yanzu ya 2m kuri 1 bakazirikana ko ariho tuzatinda kandi ko imana izatubza igihe cyose

assouman yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

amakuru mutugezaho turayashima. abagore bahohotera abagabo bajye bajyanwa mu kigo ngororamuco kandi amategeko azasubirwemo kuko kuva na kera umugabo ni umutware wurugo. niba rero ubutware yarabwambuwe agaceceka ni nayo mpamvu umugore amusuzugura. Urugo ruvuze umugore ruvuga inkongi yumuriro. bisubirwemo

beninka marie jeanne yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Turabashimira kubw’amakuru meza mutugezaho. Gusa na none mu myandikire yanyu hakomeje kugaragaramo imyandikire itariyo y’ikinyarwanda cg icyongereza. Urugero nimusome iyo nkuru ivuga ngo "abagore bahawe intebe aho kuyicaraho bayihagararaho", murasangamo imyandikire igiye itameze neza. Murakoze mukomeza gukosora imyandikire kuko itangazamakuru murabizi ko turikurikirana turikurikirana turi benshi kandi dutandukanye.

Celestin yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ntabwo turi mu irushanwa ry’imyandikire y’ururimi. Message itangwa irumvinkana cyane. Kigalitoday mukomerezaho, turabemera

urujeni yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Mugerageze kugabanya amakosa mumyandikire yanyu! Kandi ikibazo cy’abagore bahohotera abagabo byo birahari cyane so igikenewe in mobilization!

Kalisa callixte yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ibyo uvuze ni ukuri,nabasaba gucisha make naho ubundi bitababaye ibyo,Imana yazabagira nk,uko yagize wa mugore wabaye mugisate cy,ingunguru!

HenryT yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Ibyo Senator Harerimana Fatou avuga nibyo.Ntabwo umugore agomba kujya hejuru y’umugabo.Imana ivuga ko umugabo ari "chef w’umugore" (1 Abakorinto 11:3).Nubwo abantu basigaye babirengaho,mu bintu byerekeye imana,imana ibuza abagore kuba abayobozi.Kandi na Yesu aje ku isi,yarabyubahirije.Kubera kwishakira ifaranga,abantu basigaye babirengaho.
Aya masomo yo muli Bible akurikira, yandikishijwe n’imana,abuza abagore kuyobora amadini n’amatorero:Byisomere muli 1 Timote 2:11,12;Abakorinto ba mbere 14:34,35 na Abefeso 5:22.Ni itegeko ry’imana kandi izi impamvu yabitegetse kubera ko ariyo yatutemye.Kubirengaho kubera gushaka amafaranga,ni icyaha kizatuma ababikora bataba mu bwami bw’imana.

karemera yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Urakoze cyane KAREMERA.Ubu tuvugana,mu Rwanda hari Apotres b’abagore barenga 15.
Ba Bishops na Pastors b’abagore ntiwababara kuko ni benshi cyane.Dore ingero zerekana ko bose baba bishakira ifaranga.Apotres Gitwaza,Masasu na Nkurunziza,bagize abagore babo Pastors.Ibi byuko abagore basigaye baba abayobozi mu nsengero,bije ejobundi kubera gushaka ifaranga.Kera ntibyabagaho,kuko imana ibibuzanya.Byisomere mu mirongo KAREMERA yaduhaye haruguru.Iyo ugenzuye usanga abantu badatinya imana.Bipfa kuba ari ibintu bibahesha amafaranga.Ahasigaye bakambara amakanzu afite ibara ryera mu ijosi,bakiyita "abakozi b’imana",nyamara Bible ibita "abakozi b’inda zabo".Bisome muli Romans 16:18.

GITERA yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

arekose,koko,abagore ubwo baba bunvako byashoboka?inshingano zumugabo zirazwi nizumugore zirazwi,ubworero abagore bakwiye kwisubiraho kuko,byaba bibabaje cyane!!

alias yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka