Abagore bafunze bahabwa ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere bafunguwe

Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, DCG Ujeneza Chantal, arasaba abagore b’imfungwa n’abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda kubakira ku burere mboneragihugu n’ubumenyi bahabwa mu bijyanye n’imyuga, bagaharanira kuzarangiza ibihano bari ku isonga mu kurinda uruhembe rw’iterambere.

Ubuhinzi bw'ibihumyo buri mu byigishwa abagororerwa muri Gereza ya Musanze ngo bafashwe kurandura imirire mibi no kuzabushingiraho igihe bazarangiza ibihano bakiteza imbere
Ubuhinzi bw’ibihumyo buri mu byigishwa abagororerwa muri Gereza ya Musanze ngo bafashwe kurandura imirire mibi no kuzabushingiraho igihe bazarangiza ibihano bakiteza imbere

Ibi yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, byabereye muri Gereza ya Musanze ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2020. Kimwe no mu yandi magereza, abafungiwe n’abagororerwa muri Gereza ya Musanze uretse amasomo y’uburere mboneragihugu n’isanamitima; biga imyuga y’ubudozi, ubuhinzi, gutunganya imisatsi no guteka.

Ibi bikorwa mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kugira ubumenyi buzabafasha gusoza ibihano bahawe bafite ibyo bakora, bikabarinda gusubira mu byaha, kuko abenshi babikora binyuze mu nzira zitemewe baterwa no gushakisha imibereho.

DCG Ujeneza Chantal, Umuyobozi mukuru wungirije wa RCS mu Rwanda
DCG Ujeneza Chantal, Umuyobozi mukuru wungirije wa RCS mu Rwanda

DCG Ujeneza yagize ati: “Mu Rwanda umugore tumwita mutima w’urugo, iyo atatiye amategeko akagongana na yo, yisanga ari muri gereza, umuryango avuyemo ugasigarana icyuho cyo kuba hari byinshi bidindira. Hano muri Gereza tuboneraho kubigisha ko kutagongana n’amategeko ari imbarutso yo kuguma ku ruhembe rw’iterambere, bikajyana no kwigishwa imyuga izabunganira barangije ibihano, ntibagorwe no kwihutana n’abo basanze mu buzima busanzwe”.

Niyonsenga Francine, umwe mu bagororwa wiga umwuga w’ubudozi, akaba abura ukwezi n’igice ngo arangize igihano cy’imyaka itatu yari yahawe yagize ati: “Nkigera muri Gereza nize ubudozi, kwari kugira ngo bizamfashe kutazarangiza
igihano nahawe ngo njye gusabiriza no kuba umuzigo ku bo nasize mu rugo.” “Nishimiye ko uretse kugororwa mu buryo bwo kudusana imitima, n’andi masomo yo kudusubiza mu murongo nyawo twagiye duhabwa hiyongereyeho n’iyi myuga irimo ubudozi nize nitezeho kuzantunga n’umuryango nkomokamo”.

Niyonsenga Francine asobanura uko yize umwuga w'ubudozi ngo bizamufashe kwiteza imbere
Niyonsenga Francine asobanura uko yize umwuga w’ubudozi ngo bizamufashe kwiteza imbere

Mu bagore basaga 4,990 bo muri gereza zose zo mu Rwanda, barimo abahamijwe icyaha cya Jenoside, gutunda no kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, icyaha cyo guhohotera n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko umugore adashobora kwinjira mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu acyijandika mu byaha nk’ibi; abasaba guharanira no kutagongana n’amategeko, kuko bibavutsa uburenganzira bw’umudendezo.

Yagize ati: “Icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda gishyize imbere gufasha umugore kwisobanukirwa, agatangira kwigira. Kuba umugore uri muri gereza adatereranwa ngo ahabwe akato ku bw’icyaha yahamijwe, ahubwo Leta ikihutira kumugorora mu buryo bwo kumuha urufunguzo rw’uko azabaho arangije igihano ni amahirwe mufite. Icyo mbasaba ni ukuyakomeraho, azababere imbarutso yo kwisobanukirwa, bibatere imbaraga zo gufatanya n’abandi mu rugamba turiho rw’iterambere ry’igihugu”.

Akanyamuneza kari kose ku bafungiwe n'abagororerwa muri Gereza ya Musanze bishimira uko umugore yitaweho
Akanyamuneza kari kose ku bafungiwe n’abagororerwa muri Gereza ya Musanze bishimira uko umugore yitaweho

Ni ku nshuro ya 45 mu Rwanda hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2020 igira iti: “Umugore ku ruhembe rw’iterambere”. Uyu munsi usanze mu magereza yo mu Rwanda hari abagore barimo n’abarangije ibihano bari kwiteza imbere babikesha imyuga bigishijwe.

Hari n'abiga ubudozi no kuboha imyambaro ngo bizabarinde gusabiriza abo basize mu miryango
Hari n’abiga ubudozi no kuboha imyambaro ngo bizabarinde gusabiriza abo basize mu miryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka