Abagore bafite ubumuga nabo bibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye bavuga ko bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko nta mbaraga baba bafite nibura ngo birwanirire cyangwa batabaze.

Abagore n'abakobwa bari bitabiriye iyi nama batangaje ko abamugaye nabo ihohotera rishingiye ku gitsina ritabasiga
Abagore n’abakobwa bari bitabiriye iyi nama batangaje ko abamugaye nabo ihohotera rishingiye ku gitsina ritabasiga

Babitangaje kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2017, ubwo abagize Umuryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga (UNABU), bahuriraga mu nama bagamije kuganira ku ihohoterwa bakorerwa n’uko ryahashywa, ikaba yanitabiriwe n’izindi nzego zifite aho zihurira no kurwanya ihohoterwa.

Muri iyo nama, uyo muryango wanaboneyeho kumurika umushinga ufite, uzafasha guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irishingiye ku bukungu mu bagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye.

Umuyobozi w’uyo muryango, Mathilde Umuraza, avuga ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura n’ihohoterwa kimwe n’abandi ariko kuri bo rikagira ubukana bwinshi kubera uko bateye.

Yagize ati “Ihohoterwa bakorerwa ntiritandukanye n’irikorerwa abandi bagore, gusa ku bafite ubumuga riba rifite ubukana. Bakorerwa cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubera intege nke zituma batabasha guhangana n’ababibakorera, hakaba n’irishingiye ku mutungo haba aho bashatse cyangwa aho bavuka”.

Arongera ati “Hari kandi ihohoterwa ryo kudahabwa agaciro nk’umuntu mu muryango, rigaterwa n’uko akomatanyije kuba umugore no kugira ubumuga. Turimo gukora ubuvugizi mu nzego z’ubuyobozi ngo hagire igihinduka, nk’ubu muri 2015 nta mugore ufite ubumuga wari mu nzego za CNF no mu z’abafite ubumuga ntibageraga kuri 30%, ni ikibazo”.

Akomeza avuga ko ibyo bijyana no kudahabwa akazi mu nzego zitandukanye kandi harimo abashoboye, bakora nk’ibyo abadafite ubumuga bakora cyane ko harimo benshi bize.

Mathilde Umuraza
Mathilde Umuraza

Jeanne d’Arc Byukusenge wo muri Kicukiro ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko hari igihe bahohoterwa bikabagora kugira aho babivugira.

Ati “Duhura kenshi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuntu agafatwa ku ngufu bitewe n’uko ameze, ntiyirwanirire ntanabashe no kugera aho yabivugira. Hari no kubura uburenganzira ku byawe bikakubabaza, ni ikibazo kigikomereye benshi muri twe”.

“Icyakora guhura n’abandi gutya biradufasha, bikwereka ko utari wenyine ukigarurira icyizere. Turashimira Perezida w’igihugu cyacu kuko natwe aduha uburenganzira nk’ubw’abandi, tukizera ko n’ahakiri ibibazo bizakemuka”.

Kubona akazi ngo biracyari ingorabahizi ku bafite ubumuga muri rusange, kuko ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga bwerekanye ko mu Rwanda abafite ubumuga barenga ibihumbi 464, ariko muri bo 98,8% nta kazi bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka