Abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bahize guhashya burundu Sida mu 2030

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Nzeli 2018, Mme Jeannette Kagame, ari kumwe na bagenzi be b’abagore b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika, bitabiriye inama yigaga ku kwirinda ndetse no kugabanya Virusi itera Sida.

Aba bagore b'abakuru b'ibihugu bya Afurika bakiriwe na Mme Peng Liyuan wa Perezida w'u Bushinwa
Aba bagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bakiriwe na Mme Peng Liyuan wa Perezida w’u Bushinwa

Iyo nama ni imwe muri gahunda z’ihuriro ry’ibihugu bya Afurika n’igihugu cy’u Bushinwa (FOCAC), riteraniye mu gihugu cy’u Bushinwa guhera ku cyumweru tariki ya 2 Nzeli 2018.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, iyo nama yiswe “ Dufatanye guharanira ahazaza hazira Sida”. yarebeye hamwe intambwe imaze guterwa mu kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ndetse inarebera hamwe imbogamizi zigihari mu guhangana n’ubwo bwandu.

Avuga mu izina ry’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bahuriye ku kurwanya Sida (OFLA), Mme Sika Bella Kabore wa Perezida wa Burkina Faso, yavuze ko Afurika ikomeje gukomererwa n’ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Yasabye bagenzi be gukomeza ubuvugizi ndetse n’ubukangurambaga mu gukusanya ubushobozi bwo guhangana n’icyo kibazo cya Virusi itera Sida ndetse n’ibindi byorezo bihangayikishije Afurika.

Mme Kabore yanakomoje kuri gahunda umuryango OFLA wiyemeje ko uzaba warashoboye kuurandura Sida mu mwaka wa 2030.

Yasabye ko harushaho kongerwa ubufatanye ndetse n’imbaraga mu buvuzi bwa Sida, ndetse no mu kwirinda Cancer, nk’uko bikubiye muri gahunda z’iryo huriro ry’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC).

Aba bagore b'abakuru b'ibihugu bya Afurika bakiriwe na Mme Peng Liyuan wa Perezida w'u Bushinwa
Aba bagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bakiriwe na Mme Peng Liyuan wa Perezida w’u Bushinwa

Mme Marageret Kenyatta, umugore wa Perezida Kenyatta avuga mu izina ry’abahagarariye Afurika y’Uburasirazuba yashimye cyane gahunda y’umuryango OFLA yo kurwanya ubwandu bwa sida mu bana bato, ndetse no kurwanya imfu z’ababyeyi bapfaga babyara.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, yashimiye abo bagore b’abakuru b’ibihugu ku ruhare bagira mu guharanira ko virusi itera Sida yahagarikwa burundu.

Yagize ati” Dukomeje ubu bufatanye tugakomeza n’ubu bwitange, nta kabuza inzozi zacu zizaba impamo, ”

Nyuma y’iyo nama Mme Peng Liyuan wa Perezida w’u Bushinwa, yatembereje abo bagore b’abakuru b’ibihugu, mu nzu ndangamuco yitwa Hôtes Diaoyutai.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Nzeli kandi , Mme Jeannette Kagame, yakiriwe na mugenzi we Peng Liyuan, amutembereza mu gace kahariwe ubugeni mu Bushinwa.

Mme Jeannette Kagame yasuye inzu imurikirwamo ibijyanye n'ubugeni mu gihugu cy'u Bushinwa
Mme Jeannette Kagame yasuye inzu imurikirwamo ibijyanye n’ubugeni mu gihugu cy’u Bushinwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

This is " a wishful thinking" only.Ni nka byabindi president Mobutu yabwiye abakongomani ngo muli 1980 bose bazaba bafite imodoka.UMUTI w’ibibazo byo mu isi,nta handi tuwusanga uretse muli Bible.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,imana izaha Yesu gutegeka isi,ayihindure Paradizo.Indwara ndetse n’Urupfu biveho burundu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Aba bagore,aho guta igihe,nibashake ubwami bw’imana nkuko Yesu yasize abidusabye muli Matayo 6:33.

Gatera yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

Iyi ni imihigo yeee

Editor yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka