Abagizweho ingaruka n’ibiza barahamagarira abagituye mu manegeka kuyavamo

Abagizweho ingaruka n’ibiza barahamagarira abantu bagituye mu manegeka kuyavamo, mbere y’uko bahuriramo n’akaga nk’agaheruka kugwira ibihumbi by’Abanyarwanda, bari batuye mu duce dutandukanye tw’Igihugu.

Mu bana batandatu Birikunzira n'umugore we bari bafite, basigaranye umwe gusa abandi bazize ibiza
Mu bana batandatu Birikunzira n’umugore we bari bafite, basigaranye umwe gusa abandi bazize ibiza

Mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira 03 Gicurasi 2023, Ibiza byibasiye Uturere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Karongi na Nyamagabe, bitwara ubuzima bw’abantu 135, bikomeretsa abarenga 100, binasenya inzu 5694, ndetse binangiza izindi zigera 6091.

Hanapfuye amatungo agera ku 3923, byangiriza imihanda igera kuri 24, hangirika ibiraro 26, ibikorwa by’amashanyarazi 192 hamwe n’inganda 8 z’amazi.

Leta yahise ibagoboka bashakirwa aho baba bacumbikiwe, bahabwa ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa, bahabwa ibiryo bigenewe abagore batwite ndetse n’abana, ibikoresho by’isuku n’ibindi, cyane ko abenshi ntacyo barokoye.

Abagizweho ingaruka n’ibiza bashimira Leta y’u Rwanda yababaye hafi, ikabagoboka mu bihe bikomeye kugeza n’uyu munsi, ariko bakanasaba abandi bagituye mu manegeka kuyavamo, bakareka imyumvire yo kuvuga ko ari isambu basigiwe n’ibisekuru byabo, kuko hashobora kubashyira mu kaga.

Vedaste Ndahomunyurwa wo mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero, avuga ko batunguwe n’imvura ikabangiririza, ubwo inkangu zatangiraga kuriduka, ari naho ahera agira inama abagituye mu manegeka.

Ati “N’abandi bagituye mu manegeka nabo, n’ubwo bagerageje kubavanamo ariko ntabwo babamazemo, ari nayo mpamvu nabagira inama y’uko bahava, kuko ahantu nari ntuye sogokuru yarahasaziye, na papa arahasazira. Numvaga nanjye ko ntahava, ariko ikintu cyantangaje ni uko ari jyewe biridutse mpari, byanyeretse isomo ry’uko ahantu hose umuntu abona atuye munsi y’umusozi habi, yari akwiye kuhava.”

Ndahomunyurwa asaba abagituye mu manegeka kuyavamo batitaye ku mateka y'abahatuye kera
Ndahomunyurwa asaba abagituye mu manegeka kuyavamo batitaye ku mateka y’abahatuye kera

Foroduard Birikunzira wo mu Murenge wa Kageyo mu Ngororero, ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza, kuko uretse kuba nta kintu na kimwe yasigaranye, byamwiciye abana batanu, avuga ko ari igikomere gikomeye yagize mu buzima, n’ubwo atangiye kugenda yiyakira.

Ati “Ubutumwa naha bagenzi banjye basigaye mu manegeka, nababwira ko bayavamo kugira ngo batazahura n’ikibazo nk’icyo nahuye nacyo, kubera ko cyaranshegeshe cyane. Imyumvire y’uko ari ku isambu ya sogokuru cyangwa so bitakunda bayiyereke, kubera ko bitewe n’ibyo turimo kujya tubona muri ibi bihe. Turareba gukomeza kuguma ku ivuko mu manegeka, rwose nabagira inama bakahava.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko barimo gutegura uburyo abaturage barenga 7000 bahuye n’ibiza basubira mu buzima busanzwe.

Ati “Kugeza uyu munsi site bazubakirwaho bose zaramenyekanye turazifite, ndetse n’imiryango 7909 igomba kubakirwa mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyabihu na Burera yose turayizi, tukaba tuzahera ku miryango ifite ubushobozi bucye kurusha iyindi, ariko imiryango yose ikaba izafashwa kubona aho gutura.”

Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bakagenda bashyirwa mu masite atandukanye, mu duce two mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba ndetse n’Amajyepfo baragera ku 20,326.

Minisitiri Musabyimana avuga ko abagizweho ingaruka n'ibiza barimo gushakirwa uko bose basubira mu buzima busanzwe
Minisitiri Musabyimana avuga ko abagizweho ingaruka n’ibiza barimo gushakirwa uko bose basubira mu buzima busanzwe
Ibiza byahitanye abantu benshi
Ibiza byahitanye abantu benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka