Abagize Umuryango ‘Ndabaga’ barishimira ko amateka baharaniye yo kubohora Igihugu atigeze azima

Abagize Umuryango ‘Ndabaga’ barishimira ko amateka baharaniye yo kubohora Igihugu atigeze azima, ahubwo bakaba barayubakiyeho, bikabafasha kwiyubaka ndetse no kwiteza imbere.

Abagize umuryango Ndabaga bashimiwe ibikorwa by'ubutwari n'uruhare bagize mu kubohora u Rwanda
Abagize umuryango Ndabaga bashimiwe ibikorwa by’ubutwari n’uruhare bagize mu kubohora u Rwanda

‘Ndabaga’ ni umuryango udaharanira inyungu kandi ukora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abagore bahoze mu ngabo za RPA bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora iguhugu, abari abakada ba FPR Inkotanyi, hamwe n’abahoze ari abasirikare mu ngabo za EX-FAR.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ubayeho, ku wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, abagize uwo muryango bashimiwe kuba barabaye intwari bagafata icyemezo kidafatwa na buri wese cyo kwirengagiza izindi nshingano bari bafite, bagakora ibyo abandi batinye bakinjira mu rugamba rwo kubohora Igihugu, hagamijwe gushakira amahoro u Rwanda n’Abanyarwanda.

Bamwe mu banyamuryango b’uwo muryango bavuga ko kimwe mu byo bishimira mu myaka 20 bamaze, ari uko amateka baharaniye atigeze azima.

Grace Mbabazi avuga ko bishimira ko amateka baharaniye atigeze azima
Grace Mbabazi avuga ko bishimira ko amateka baharaniye atigeze azima

Grace Mbabazi ni umwe mu bari mu ngabo za RPA guhera mu 1990 ubwo hatangizwaga umugambi wo kubohora u Rwanda. Avuga ko kimwe mu byo bishimira harimo ko amateka baharaniye atigeze azima.

Ati “Ntabwo amateka yarangiye, kubera ko kimwe mu bintu bikomera ni aho ukora ikintu kikazima nk’aho kitari gifite umumaro. Amateka ya Ndabaga aravuga ntabwo yazimye, n’abana bacu bazayakomeza, kuko ni wo mugambi kugira ngo icyo Ndabaga yari agambiriye gihoreho, kibe no mu bo tuzabyara n’abazadukomokaho, kugira ngo umuco wo gukunda Igihugu ndetse no kucyitangira aho biri ngombwa bikomeze.”

Rtd Staff Sergent Jeanne d'Arc Mukaruyange avuga ko babanje gutinya kwihuza na bagenzi babo kubera ko bari bazi ko bazabagirira nabi
Rtd Staff Sergent Jeanne d’Arc Mukaruyange avuga ko babanje gutinya kwihuza na bagenzi babo kubera ko bari bazi ko bazabagirira nabi

Rtd Staff Sergent Jeanne d’Arc Mukarunyange ni umwe mu bahoze mu ngabo za EX-FAR. Avuga ko byabanje kubagora kubana na bagenzi babo mu muryango, kubera ko nk’abantu bari bavuye mu ngabo za EX-FAR, bumvaga bashaka kubagirira nabi.

Ati “Ubuzima turimo uyu munsi dushimishwa n’uko turi kumwe, icya mbere turwana na cyo ni amahoro twaharaniye kugira ngo hatagira ikiyahungabanya, kandi tukagerageza gukundisha urubyiruko Igihugu kugira ngo bagere ikirenge mu cyacu, kugira ngo Ndabaga itazazima, kuko ntabwo umukobwa yabaye intwari rimwe, azakomeza abe intwari, ntabwo tuzazima.”

Umuyobozi w’Umuryango ‘Ndabaga’ Rtd Cpt Apophia Batamuriza, avuga ko kimwe mu byo bishimira ari uko imyaka 20 ishize ibasigiye ubumwe.

Rtd Cpt Apophia Batamuriza avuga ko kimwe mubyo bishimira ari ubumwe bamaze kubaka
Rtd Cpt Apophia Batamuriza avuga ko kimwe mubyo bishimira ari ubumwe bamaze kubaka

Ati “Ubwo bumwe bwacu ni ikintu gikomeye cyane, twashoboye gufata imihanda yose, abahoze ari abakada, abanyamuryango bari abasirikare ba RDF, abanyamuryango bari abasirikare ba EX-FAR, ni ikintu gikomeye cyane kubona ushobora guhuza imbaga y’abantu barenga 500, bagahuza umugambi bagakorera hamwe kugira ngo biteze imbere.”

Hon. Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, wari umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, yavuze ko Imana yakunze u Rwanda n’Abanyarwanda ikabaha umuryango FPR Inkotanyi.

Ati “RPF ni Umuryango ukunda Abanyarwanda, ukaba waradutoje gukunda Igihugu, ugashyira imbere n’iterambere ry’umugore, uruhare rw’umugore na musaza we byose byahawe agaciro, ndagira ngo mbashimire ko mwabaye intwari, ariko ko mwabaye n’urugero rwa barumuna banyu.”

Umuryango ‘Ndabaga’ ugizwe n’abanyamuryango 42% bahoze mu ngabo za EX-FAR, hamwe na 39% bahoze mu ngabo za RDF, mu gihe 17% ari intore z’umuryango.

Herekanywe uburyo bamwe mu bagore bitanze ndetse hakagira n'abakomerekera ku rugamba rwo kubohora u Rwanda
Herekanywe uburyo bamwe mu bagore bitanze ndetse hakagira n’abakomerekera ku rugamba rwo kubohora u Rwanda
Benshi bagiye bahaburira inshuti n'abavandimwe ariko ntibyigeze bibaca intege ahubwo byabateye imbaraga
Benshi bagiye bahaburira inshuti n’abavandimwe ariko ntibyigeze bibaca intege ahubwo byabateye imbaraga
Bamwe mu bagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bagiye barangwa n'ibikorwa by'ubutwari birimo no kuvura ababaga bakomerekeye ku rugamba
Bamwe mu bagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bagiye barangwa n’ibikorwa by’ubutwari birimo no kuvura ababaga bakomerekeye ku rugamba
Bagaragaje uko Ingabo za EX-FAR zahanganaga n'iza RPA na zo zari zifitemo abagore
Bagaragaje uko Ingabo za EX-FAR zahanganaga n’iza RPA na zo zari zifitemo abagore

Amafoto: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka