Abagize umuryango barasabwa gufatanya mu kwita ku bana bafite ubumuga

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), rirahamagarira abagize umuryango by’umwihariko ababyeyi, gufatanyiriza hamwe kwita ku bana bafite ubumuga, kubera ko akenshi abagabo babiharira abagore.

Hafashimana avuga ko ababyeyi bakwiye gufatanyiriza hamwe kwita ku bana bafite ubumuga
Hafashimana avuga ko ababyeyi bakwiye gufatanyiriza hamwe kwita ku bana bafite ubumuga

Ibi kandi binashimangirwa n’abana bafite ubumuga, bavuga ko bakunze guhezwa cyane mu miryango, bagafatwa nk’abadashoboye.

Justine Umwizerwa wo mu Murenge wa Gahanga, yavukanye ubumuga bw’ingingo, avuga ko ababyeyi be bahoraga bashwana kubera we, ku buryo naho yajyaga hose yahezwaga.

Ati “Ababyeyi banjye bahoraga bashwana kubera njye, aho ngiye hose ukumva banyita ikirema, n’andi magambo atari meza, bigatuma niheba, numva ko koko nk’uko babivuga ntacyo maze, ariko ubwo naganaga umuryango ufasha abagore n’abakobwa bafite ubumuga kwiteza imbere, byatumye nitinyuka. Turashishikariza ababyeyi kudakomeza guheza abo bana, kuko ni abana nk’abandi kandi barashoboye.”

Nanias Tuyisenge na we yavukanye ubumuga bw’ingingo ati “Amagambo bakoresha, baravuga bati uriya n’ikimuga, nta kintu yabasha kwikorera, no mu miryango kenshi bibaho, kubera ko umuntu iyo afite ubumuga benshi baba bazi ko nta kintu ashoboye, ni umuntu uba uri aho, ntiyize nta n’ubundi bwenge afite, nizo ngaruka akenshi jye nagiye nkunda guhura nazo.”

Ubwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga, ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2023, Jean Damascène Hafashimana wari uhagarariye NUDOR, yavuze ko abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi ziganjemo guhezwa.

Yagize ati “Ababyeyi barasabwa guhindura imyumvire, hari aho umuryango uvukamo umwana ufite ubumuga, ugasanga umugabo ahise ata umugore we kubera iyo mpamvu, icyo umuryango usabwa ni ugufatanya ukita kuri wa mwana, kugira ngo azagire aho ava, agire n’aho agera.”

Sr Francine Mukamazera uhagarariye gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (CBR), avuga ko nubwo hari intambwe igenda iterwa, ariko ngo hari aho usanga abafite ubumuga bahezwa.

Ati “Ababyeyi turabasaba gutinyuka bakumva ko abana babyaye, na bo ari abana nk’abandi nubwo bafite ubumuga, bakirinda kubakingirana mu nzu cyangwa se kutabaha nk’ibigenerwa abandi bana, bakabasha kubagezaho ibyo bakenera, bakavuzwa, bakabasohora mu nzu bakabasha gukina n’abandi, ndetse bakabafasha kwiteza imbere, ku buryo na bo batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.”

Gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango CBR, ikorera mu Mirenge ya Gahanga muri Kicukiro, Mageragere muri Nyarugenge na Gacurabwenge muri Kamonyi.

Mu murenge wa Gahanga honyine ku bufatanye na CBR bamaze gufashwa abana bafite ubumuga bagera 388 batari bazwi, mu byo bafashijwemo hakaba harimo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze, gushyirwa mu ishuri n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka