Abagize inzego z’umutekano z’ibihugu binyuranye bamaganye Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasirikare n’abapolisi bakuru b’ibihugu bitandatu by’Afurika baje mu Rwanda kwiga uburyo bwo kubaka amahoro n’ubutabera bwunga mu bihugu bivuye mu ntambara, bavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha kirenze kamere, kandi ko abayikoze aho bari hose bagombye gukurikiranwa.

Abo bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Sudani y’Epfo na Burkina Faso, batangarije ku rwibutso rwa Jenoside kuri uyu wa gatandatu tariki 24/8/2013, ko bazakomeza kwamagana Jenoside, ndetse no gushyigikira ko abakurikiranyweho icyo cyaha bagezwa imbere y’ubutabera.
Col Pare Sidi wo mu ngabo za Burkina Faso yagize ati: “Ntabwo abantu bagakwiye kugera ku bugome nka buriya; nkaba nshyigikikira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi; ndababaye cyane, ibyo nabonye byankoze ku mutima.”

Abagize itsinda ry’inzego z’umutekano z’ibihugu, bavuze ko abahakana Jenoside nta shingiro bafite; nyuma yo kubona imva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 ku rwibutso ruri ku Gisozi, mu mujyi wa Kigali, ndetse ngo abakurikiranyweho ibyaha bagomba kugezwa mu nkiko.
“Birababaje cyane, kuba hari abantu bakoze Jenoside bacyidegembya, ngasaba ibihugu bibacumbike kubageza mu butabera kugira ngo bice intege n’abandi bose batekereza gukora amahano nk’aya, ndetse nkumva nta gihugu cyakagombye gucumbikira abo bantu”, nk’uko byasabwe na OPC1 Ryakiye Isidore wo muri Polisi y’u Burundi.

Abasirikare n’abapolisi 22 bo mu bihugu bitandatu bya Afurika, nibo barimo gukurikirana amasomo ajyanye no gutanga ubutabera budahana, ndetse no kubaka amahoro mu bihugu bivuye mu ntambara, kuva tariki 18-28/8/2013, i Nyakinama mu ishuri rikuru ryigisha guharanira amahorov(Rwanda Peace Academy).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|