Abagize ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bya ‘Francophonie’ bateraniye mu Rwanda

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nyakanga kugeza ku ya 9 Nyakanga 2022, i Kigali harabera ihuriro ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie).

Ni ihuriro ribaye ku nshuro ya 47 rikabera i Kigali mu Rwanda, aho rifite insanganyatsiko igira iti “Uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu kugarura amahoro arambye”, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’intumwa za Rubanda zirenga 300 ziturutse mu muryango wa Francophonie.

Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko ari umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye mu bagize uyu muryango, mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira rubanda.

Hon. Mukabalisa Donatille
Hon. Mukabalisa Donatille

Iryo huriro rikaba rizaba mu byiciro birimo icy’urubyiruko ndetse n’andi makomisiyo agiye atandukanye, mbere y’uko inteko rusange y’uyu muryango iterana.

Iyi nama igiye kuba mu gihe hirya no hino mu bihugu bihuriye muri uyu muryango, by’umwihariko ibiherereye muri Afurika, havugwamo intambara ndetse n’imitwe y’iterabwoba, izi ntumwa za rubanda zikaba zizarebera hamwe uko iki kibazo cyabonerwa umuti, imyanzuro izavamo ikazashyikirizwa inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka