Abagize Diaspora bitabiriye inama y’umushyikirano basobanuriwe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Inzego zitandukanye za Leta na Guverinoma zagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo nabo bazayisobanurire abo babana mu bihugu babamo bayumva neza.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Marry Baine, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga (MINAFET) na Jean Baptise Habyarimana, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge, nibo bari bitabiriye ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 9/12/2013.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko “Ndi Umunyarwanda” itagamije gukangurira Abahutu gusaba imbabazi, ahubwo igamije gusaba Umunyarwanda wese ufite icyo yikeka kubohoka ariko ugasanga Abahutu aribo benshi basaba imbabazi kuko Jenoside yakozwe mu izina ryabo.

Minisitiri Nsengimana niwe watanze ikiganiro asobanura gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Minisitiri Nsengimana niwe watanze ikiganiro asobanura gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yatanze urugero ati “Hari n’uwavugaga ngo njyewe, mu buhamya batangaga ati icyo kintu cyonyine cyari gihagije (kuba Umuhutu) ko n’ubwo nta Jenoside nakoze ariko numvaga nta kibazo binteye.”

Yakomeje avuga ko abahakana iyi gahunda ari abirengagiza ukuri cyangwa batigeze bagira amahirwe yo kugera ahabera ibiganiro ngo birebere uburyo Abahutu n’Abatutsi basabana imbabazi.

Yatanze ingero nyinshi zitandukanye zirimo n’urwo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) umunyeshuri w’Umuhutu yatanze ubuhamya ku ipfunwe aterwa n’uko ise wari umusirikare yishe abantu benshi.

Ariko kubera ubwo buhamya undi munyeshuri w’Umututsi warokotse wari ufite gahunda yo kuzapfa yihoreye agira agahunda nawe arahaguruka avuga imigambi yari afite aniyemeza kubabarira Abahutu bose kuko yasanze bose atari babi hari n’abo ingaruka zigeraho nyamara nta ruhare babigizemo.

Abagize Diaspora Nyarwanda baturutse mu biguhug bitandukanye basobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abagize Diaspora Nyarwanda baturutse mu biguhug bitandukanye basobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Benshi mu bagize Diaspora bafashe amagambo bagarutse ku ruhare rwabo mu gufasha Leta kumvikanisha iyi gahunda. Biyemeje ko bazasobanurira bagenzi babo batandukanye iby’iyi gahunda.

Aba Banyarwanda bari bitabiriye umushyikirano wa 11 wabaye mu cyumweru gishize, bari baturutse mu bihugu bigera kuri 20 byo muri Afurika, u Burayi, Amerika na Aziya.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza abanyarwanda kubana ibyabaye bitubere kumikana
kurushaho but ubu Leta ibunwa nkaho arumukino ntabumweburiho kuberaki? habe isesenguraryimbitse impa
mvu iwhyari rikomejekubaho?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka