Abagize DASSO muri Nyarugenge batangiye kubakira utishoboye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, abagize Urwego rwunganira akarere mu mutekano (DASSO) mu Karere ka Nyarugenge, batangiye kubakira umuturage witwa Mukampogazi Jacqueline wimyaka 70, utuye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba mu mudugudu wa Kankuba, utari ufite aho kuba.

Abagize DASSO biyemeje kubakira utishoboye
Abagize DASSO biyemeje kubakira utishoboye

Icyo gikorwa cyaranzwe no gucukura imisingi, gutunda amabuye no gutangira ibikorwa bya Fondation y’inzu bateganya kubaka, izaba ifite ibyumba 3 n’uruganiriro. Uwo muturage akaba azubakirwa kandi igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Nk’uko bigaragazwa n’umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Bwana Ndirima Patrick, yasobanuye ko urwo rwego rudakora gusa ibikorwa bijyanye n’umutekano ahubwo banagira uruhare mu iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage mu bikorwa bakora bitandukanye buri mwaka. Iki gikorwa cyo kubakira uyu muturage kikaba giteganyijwe ko kizamara igihe cy’amezi atatu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yashimiye abagize urwo rwego kuri icyo gikorwa bakoze anagaragaza ko inkunga yabo igikenewe, kuko muri uwo Murenge hakiri abaturage usanga bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo nk’abafite amazu n’ubwiherero bikenewe gusanwa.

Mukampogazi Jacqueline yashimye abagize DASSO kuri icyo gikorwa cyo kumwubakira, akagaragaza ko we numuryango we batari bafite aho kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka