Abagide batangiye icyumweru cyo kuzirikana ibikorwa by’urukundo
Umuryango w’Abagide mu Rwanda watangiye icyumweru cy’ibikorwa by’urukundo bizibanda ku gufasha abatishoboye no kurwanya icyorezo cya COVID-19, icyo cyumweru kikaba gitegura kwibuka Baden Powel washinze uwo muryango.

Muri iki cyumweru Abagide bo mu Rwanda bavuga ko bazibanda ku nsanganyamatsiko yo kwimakaza amahoro, birinda kandi barinda n’abandi icyorezo cya Covid-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda, Umulisa Pascaline, avuga ko icyumweru cy’Abagide cyatangiye ku wa 15 Gashyantare kikazarangira ku wa 22 Gashyantare ari na yo tariki yizihirizwaho isabukuru ya Baden Powel.
Umulisa avuga ko umuryango w’Abagide mu Rwanda ugizwe n’abasaga ibihumbi 16 ku buryo muri iki cyumweru nibakora ibikorwa byo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Covid-19 uzaba ari umusanzu ukomeye ubonekeye icyarimwe.

Avuga ko Abagide hirya no hino bazakusanya inkunga zishyikirizwa abatishoboye zirimo ibyo kurya, amafaranga n’ibikoresho by’isuku birimo n’imyenda byose bigamije kwimakaza amahoro no kurwanya COVID-19.
Agira ati “Dufite abanyamuryango hirya no hino bazajya bakusanya izo nkunga zigashyikirizwa abatishoboye, barimo n’abagizweho n’ingaruka za COVID-19 babuze akazi cyangwa batakibona amafunguro”.
Yongeraho ko bazanakora ubufasha n’ibiganiro ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’urubyiruko bongera kubahumuriza no kubaba hafi bitewe n’ubufasha bakeneye bwaba ubw’isanamitima cyangwa ubwihariye kubera ibibazo bya buri wese.

Agira ati “Iki cyumweru twongera kuzirikana amasezerano twagize yo gusiga Isi ari nziza kuruta uko twayisanze, twita kuri ibyo byiciro bitandukanye bikeneye amahoro kandi harimo n’abana batoya kugira ngo bakurane umuco w’amahoro n’indangagaciro zituma bakura birinda amacakubiri, ahubwo baharanira gukemura amakimbirane”.
Umuryango w’Abagide washinzwe mu mwaka wa 1910, ugera mu Rwanda mu mwaka wa 1980. Ubu mu Rwanda habarizwa abagide basaga ibihumbi 16.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|