Abagide ba Afurika barizeza ko bazagabanya inda mu bangavu

Abakobwa n’abagore bagize umuryango w’abagide (Guides) n’abasukuti muri Afurika ndetse n’ababayobora ku rwego rw’isi, barizeza kuzagabanya umubare rw’abangavu batwara inda.

Mu Rwanda ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyakomeje gufata intera ikabije kugeza n’ubwo Leta ivuga ko buri mwaka abarenga ibihumbi 17 bava mu ishuri bitewe no gutwita imburagihe.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yasabye abagide ba Afurika baciye ingando z’iminsi ine mu karere ka Bugesera, gushingira ku masomo bazahakura bagakemura ibibazo biri mu bakobwa b’Abanyafurika.

Agira ati"Hari inda mu bangavu, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, turagira ngo mu gihe uzaba uvuye hano ujye ufata akanya ko kwigisha abaturage iyo mu cyaro".

Umuyobozi w’Abagide muri Afurika, Alphonsine Kabagabo avuga ko ibiganiro barimo bigomba kuvamo ingamba zihindura imibereho n’imitekerereze y’umukobwa w’Umunyafurika.

Kabagabo agira ati " Iri huriro turikora buri myaka itatu, turashaka ko ubutaha tuzaba twishimira icyahindutse, niba umubare w’abangavu batwita kuri ubu ari 2,000, wenda muri icyo gihe bazabe ari nka 500 gusa byibura".

Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yasabye aba bagide gufata iyambere bagakemura ibibazo biri mu bakobwa b'Abanyafurika
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yasabye aba bagide gufata iyambere bagakemura ibibazo biri mu bakobwa b’Abanyafurika

Umwana w’umukobwa witwa Mukamanzi Anne-Marie w’imyaka 19 uturuka i Giheke mu karere ka Rusizi, akomeza ashimangira ko bazatoza abandi kurya ifi birobeye(gutungwa n’ibyo bakoreye).

Avuga ko batozwa kuzigama amafaranga bahabwa n’ababyeyi akabaviramo igishoro cyo gucuruza, bikaba ari byo bibarinda guterwa inda n’abagabo babashukisha amafaranga.

Abagide n’abakobwa b’abasukuti(scouts) bavuga ko barimo gukemura ibibazo bijyanye no gushyingirwa no gutwita imburagihe kw’abakobwa, iby’ihohoterwa, ibiri mu burezi bw’abakobwa, uburinganire ndetse n’ibidukikije.

Mu Rwanda kuri ubu harabarirwa abagide n’abakobwa b’abasukuti barenga ibihumbi 11.

Aba bagide baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Aba bagide baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka