Abagera kuri 20% bagororwa basubira mu buzererezi

Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS) cyemeza ko mu bajyanwa mu bigo ngororamuco bitandukanye, 20% byabo basubira mu buzererezi, hakaba n’abo biba ngombwa ko basubizwa muri ibyo bigo.

NRS yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi
NRS yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi

Byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Bosenibamwe Aimé, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Nzeri 2019, icyo kiganiro kikaba cyari kigamije gutangiza ku mugaragaro gahunda y’icyo kigo y’ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi, buzakorerwa mu turere twose tw’igihugu.

Ubwo bukangurambaga bwatangirijwe mu turere tw’umujyi wa Kigali, abakozi b’icyo kigo bazajya bahura n’abaturage bagirane ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’ubuzererezi, kumenyesha Abanyarwanda ingamba zafatiwe icyo kibazo no gukomeza gukura abana mu mihanda.

Bosenibamwe yavuze ko nubwo hari abagororwa bagasubira mu makosa bafatiwemo, nibura hari icyo kwishimira kuko benshi ari abasubira mu buzima busanzwe bakitwara neza.

Yagize ati “Turebye muri rusange mu bagororerwa mu bigo bitandukanye byo mu gihugu, dusanga 20% byabo baba baragaruwe mu bigo by’igororamuco nibura inshuro imwe. Icyakora twishimira ko 80% baba baragororotse bagasubira mu buzima busanzwe ndetse bakanakoresha imyuga baba barigiye muri ibyo bigo”.

Ati “Iyo turebye mu bigo bishyirwamo by’agateganyo inzererezi (Transit Centers) byo hirya no hino mu gihugu, dusanga 10% ari abavuye Iwawa. Ibyo bitwereka uburyo icyo kibazo gikomeye, ari yo mpamvu twese tugomba kugihagurukira, cyane cyane nko mu bukangurambaga nk’ubu dutangije”.

Uwo muyobozi avuga kandi ko hari ingamba zafashwe kugira ngo icyo kibazo cy’abana bagororwa hanyuma bakagarurwa muri byo bigo kibe cyakemuka.

Ati “Akenshi abashinzwe umutekano iyo bafata inzererezi bahera ku badafite indangamuntu, hari rero ababigenderamo. Ubu twemeranyijwe n’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu (NIDA) ko abana bazajya barangiza igihe cyabo Iwawa, bazajya bagenda bose bahawe indangamuntu, ibyo hari icyo bizakemura.

Ikindi turimo gukora ni uko hari ikoranabuhanga (software) tuzatangira gukoresha mu ntangiriro z’umwaka utaha, ku buryo tuzaba dukurikirana buri mwana wavuye mu kigo ngororamuco. Yongeye gusubira mu buzererezi tuzaba tumureba hanyuma tumenye izindi ngamba tumufatira”.

Yakomeje avuga ko hazagera aho uwananiramye burundu azashyikirizwa inzego z’ubutabera abe ari zo zimukurikirana kuko ibyo kugororwa bizaba byarananiranye.

Kugeza ubu, Iwawa hamaze kugororerwa urubyiruko ibihumbi 19 rwasubiye mu buzima busanzwe, gusa ikibazo cy’inzererezi ngo kiracyahari kuko hirya no hino mu gihugu habarurwa abana bari mu mihanda bagera ku 2000.

Ku bijyanye n’uko hari abayeyi bavuga ko bigoye kugira ngo abana babo bemererwe kujya kugororerwa Iwawa, Bosenibamwe yavuze ko uwo ari we wese ajyanwayo iyo yagaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije n’ibindi ku buryo abangamira umutekano w’abandi, cyane ko akenshi bafatwa n’inzego z’umutekano.

Icyiciro cya mbere cy’ubwo bukangurambaga bwatangiye none kizarangira ku ya 4 Ukwakira 2019, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire kugira igihugu kizira ubuzererezi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka