Abagera ku bihumbi 80 bazafasha abashobora guhungabana mu gihe cyo kwibuka

Mu gihe mu Rwanda bitegura gutangira kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), buratangaza ko abagera ku bihumbi 80 aribo bazafasha abashobora kugaragaraho ihungabana.

Dr. Yvonne Kayiteshonga avuga ko bafite abantu bagera ku bihumbi 80 bafasha mu bijyanye n'ihungabana
Dr. Yvonne Kayiteshonga avuga ko bafite abantu bagera ku bihumbi 80 bafasha mu bijyanye n’ihungabana

Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 05 Mata 2022, mu kiganiro RBC yagiranye n’abanyamakuru hagamijwe kongera ubumenyi bw’abaturage ku ihungabana, rishobora kubaho muri icyo gihe cyo kwibuka.

Ubusanzwe ihungabana ni impinduka ziba mu mitekerereze n’imyitwarire by’umuntu wagwiriwe n’ibyago bikomeye kandi bimutunguye nka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwagize ihungabana arangwa no kugira amarangamutima hamwe n’imyifatire bidasanzwe, birimo, kurira ku rugero rwo hejuru, guhumeka insigane, kutabasha gutuza, gushaka guhunga no kwiruka asa n’ucika abagiye kumwica.

Mu bantu 2628 bagaragayeho ihungabana mu cyunamo cy’umwaka ushize, abagera kuri 39% barafashijwe barakira, naho 61% bashyizwe mu matsinda bakomeza kuba ariho bakurikiranirwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, avuga ko ihungabana rikomatanyije riza kw’isonga ry’ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda, ariko kandi ngo mu gihugu hose hari abantu barimo inzobere cyangwa aba bihuguriwe bagera ku bihumbi 80 bafasha abahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Ati “Nshyize nko mu mibare navuga ko mu gihugu hose, kuva ku mudugudu kugera ku rwego rwa Kigali, dufite abantu bangana n’ibihumbi 80, bafasha mu nzego zitandukanye kandi bazi neza uko babikora, aho ugeza ubufasha bwawe ukaba wakohereza umuntu ahandi”.

Fidèle Nsengiyaremye avuga ko batangiye gahunda zigamije kureba uburyo barushaho gutanga ubufasha mu bijyanye n'isanamitima
Fidèle Nsengiyaremye avuga ko batangiye gahunda zigamije kureba uburyo barushaho gutanga ubufasha mu bijyanye n’isanamitima

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside (GAERG), Fidel Nsengiyaremye, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ihungabana, guhera mu 2019 batangiye gahunda zigamije kureba uburyo barushaho gutanga ubufasha mu bijyanye n’isanamitima.

Ati “Tugira amatsinda y’ibiganiro bivurana, aba hirya no hino mu gihugu, tuyita “Healing Group”. Dufite amatsinda mu turere turenga 25, hakaba harimo amatsinda ageze 100 dukurikirana mu turere 10 mu buryo buhoraho dufatanyije na Imbuto Foundation, akaba akurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriye, bakabikora mu buryo buhoraho”.

Akomeza agira ati “Ariko tukanagira n’abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bageze kuri 40, badufasha gukurikirana ayo matsinda, ariko no gutanga serivisi ku buzima bwo mu mutwe. Dufite abageze kuri 20 mu turere 10, babiri babiri muri buri karere, n’abandi 20 umwe umwe akurikirana akarere, ku buryo ugize ikibazo ahamagara akabona ubufasha dufatanyije n’inzindi nzego z’ubuzima”.

Guhera mu mwaka wa 2019 kugera 2021, abagannye serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe mu Rwanda bagakurikiranwa umunsi ku munsi bikubye kabiri, kuko bavuye ku bihumbi bigera 200 bakagera ku bihumbi bigera 400.

Muri gahunda yatangijwe yo kuganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri yisumbuye, muri 778 iyi gahunda yakorewemo, abana ibihumbi 300 bagaragayeho ibimenyetso by’uko barwaye, ariko abagera ku 7000 basanga aribo bakeneye ubufasha, mu gihe abagera ku 1300 bajyanywe kwa muganga.

Mu Rwanda 90% by’amavuriro afite serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ari naho RBC ihera isaba umuntu wese wagira ikibazo cy’ihungabana cyangwa uwo bari kumwe akagira icyo kibazo, hamwe n’ibindi bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe, kwihutira kumugeza ku ivuriro rimwegereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka