Abagera ku 147 bagororerwaga i Gitagata bitandukanyije n’ingeso mbi
Abagore n’abakobwa 147 bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, basubiye mu miryango yabo nyuma yo kumara umwaka bagororwa, biyemeza kutazasubira mu buzima bavuyemo bwo kunywa ibiyobyabwenge.

Bucyeyeneza Claudine avuga ko mu mwaka amaze muri iki kigo yahigiye uburere mboneragihugu, burimo indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda ndetse agira n’amahiriwe yo kuhigira umwuga wo guteka, akaba azi gukora capati, amandazi ndetse no guteka neza ubwoko bw’ibiryo butandukanye.
Ati “Ntabwo nasubira mu buzima navuyemo bwo kunywa itabi, kuko ryari ryarangizeho ingaruka mbi cyane zirimo kunanuka bikabije kuko nagiye i Gitagata mfite ibiro 45 none mvuyeyo mfite 60”.
Uyu mukobwa avuga ko bamujyanye muri iki kigo kugororwa nyuma yo kumusanga anywa ibiyobyabwenge, ndetse yarananiye ababyeyi be ku buryo yari yarabaye inzererezi.

Si Bucyeneza Claudine gusa uvuga ko atazasubira mu ngeso mbi kuko na bagenzi be bishimira indangagaciro nyarwaranda bigishirijwe muri iki kigo, bavuga ko batazongera gusubira mu ngeso mbi ahubwo bagiye gukoresha ubumenyi bahakuye biteza imbere.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe igororamuco, Mufulukye Fred, asaba ababyeyi ndetse n’abavandimwe kuba hafi aba bakobwa n’abagore bavuye kugororwa, kugira ngo babafashe gushyira mu bikorwa indangagaciro z’Umunyarwanda nyawe.
Ati “Ni ukubaba hafi mukabafasha kwakira ubuzima n’imibereho bigishijwe, ikwiye kubaranga igihe bazaba basubiye mu miryango yabo”.
Mufulukye avuga ko zimwe mu nyigisho babahaye zirimo uburere mboneragihugu, kwirinda kwishora mu bikorwa by’urugomo birimo no kunywa ibiyobyabwenge, kureka uburaya n’ubusinzi ndetse no gukunda Igihugu.

Ikindi ngo ni uko batahanye impamyabumenyi butandukanye, kuko bahigiye imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi no guteka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Ingabire Assumpta, yasabye abasoje amasomo y’igororamuco n’imyuga gufatirana ayo mahirwe, bagakomeza ubuzima mu nzira nshya izira gusubira mu ngeso mbi.
Ingabire asaba inzego zitandukanye kuba hafi abagorowe kuko ubu bahindutse, batakari ba bandi basanzwe bazwi mu bikorwa bibi kuko baragorowe ndetse nabo bemera kugororoka.
Ati “Hari abo twasanze batumvikana n’ababyeyi, ndetse bamwe ababyeyi babo barabaciye mu miryango kubera imyitwarire mibi, turabasaba rero ko babakira kuko ubu aba bose ni bashya ntibakiri ba bandi bananiranye”.


Ohereza igitekerezo
|
Nukuri umwanzuri bafashye numwiza ibyo biyemeje bazabikore nimana ibishiboze nanjye narahavuye mpavana uburere bwiza mpavana nubumenyi mugutunganya umusatsi ndashimira metrese Odette nababndi bakorana abobabyi nibeza imana ibahe umugisha murakoze