Abagenzuzi bwite bifuza ko ubuyobozi bw’ibigo bubaha agaciro
Abagenzuzi bwite b’imari barasaba ko ubuyobozi bw’ibigo bubaha agaciro kuko zimwe mu mbogamizi bagaragaza zirimo kuba ab’imbere muri ibyo bigo, usanga nta gaciro bahabwa kugira ngo babe aba mbere mu kumenya amakuru y’ibirimo kuhabera.
Ni bimwe mu byo bagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, mu nama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka y’iminsi itatu, irimo kubera mu Karere ka Rubavu, ihurije hamwe abarenga 120 bo mu rugaga rw’abagenzuzi bwite b’imari (Institute of Internal Auditors - Rwanda), yateguye inama ngarukamwaka ya karindwi hagamijwe kugira ngo bige, banarebe aho umwuga wabo ugeze, hanarebwa inyongera nziza bakongeramo mu rwego rwo kubaka abagenzuzi b’imari b’umwuga bafasha ibigo bakorera mu gihugu, bakora neza akazi bashinzwe.
Abagenzuzi bwite b’imari bavuga ko nubwo harimo ibigenda bikemuka ariko hakigaragara imbogamizi hagati y’umugenzuzi bwite w’imari n’ikigo akorera, kubera ko akenshi usanga inama atanze zidafatwa nk’ikintu cya mbere cy’ibanze cy’ibintu bigomba gushyirwa mu bikorwa, bityo bikagira ingaruka zirimo kwisubiramo kw’amakosa ahora akorwa, bigatera ibihombo bitandukanye ibigo bikunda kugira.
Vincence Mukandanga ni umugenzuzi bwite w’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), avuga ko bagihura n’imbogamizi zirimo kuba hari abayobozi batarumva neza umwuga wabo.
Ati “Rimwe na rimwe wajya kugenzura bakagufata nk’umugenzacyaha, ariko ubundi ubugenzuzi icyo bugamije ni ugutanga inama kugira ngo abayobozi ibyo biyemeje babikore neza, n’aho batarimo kubikora neza tukabaha inama zo kumera nk’aho tubakebura, tubabwira ko bari barabyiyemeje gutya ariko uwo murongo atari wo barimo kugenderamo.”
Arongera ati “Ibigo dukorana icya mbere ni uko bagomba kumva y’uko turi abafatanyabikorwa babo, ko turi aho kugira ngo tubafashe kugira ngo bashyire mu bikorwa inshingano zabo. Iyo tubahaye ibyo twabonye ko bitagenze neza, ikintu tubasaba ni uko za nama tuba twatanze bazishyira mu bikorwa kugira ngo ibyari bitari ku murongo bikosorwe kandi bikosorerwe ku gihe, kuko baramutse bazishyize mu bikorwa, cya gihombo cyakabaye, igikorwa kirangiye ntabwo kiba kikibaye.”
Perezida w’Urugaga rw’Abagenzuzi bwite b’imari, Fred Twagirayezu, avuga ko imbogamizi ziri hagati y’abagenzuzi bwite b’imari n’ibigo bakorera ziganjemo iz’uko inama batanga akenshi zidashyirwa mu bikorwa zose, bikaba impamvu y’ibihombo bikunda kugaragara mu bigo.
Ati “Ugasanga aho yabonye ikosa n’inama yabitanzeho ntabwo bifashwe nk’ikintu cya mbere cy’ibanze cyo gushyirwa mu bikorwa, bikagira ingaruka z’uko iryo kosa rihora rigaruka, niho hava bya bihombo, akenshi na kenshi usanga abegenzuzi bwite b’imari barabivuze muri raporo zabo, ariko ukabona n’umugenzuzi Mukuru wa Leta iyo aje asanze rya kosa rigihari kandi umugenzuzi w’imbere mu kigo yari yarabivuze mbere ariko ntibikosorwe.”
Yungamo ati “Turashakako ubuyobozi bw’ikigo buha abagenzuzi b’imbere mu bigo agaciro, bakaba aba mbere mu kumenya amakuru y’ikirimo kubera mu kigo, ugasanga ntabwo yatumiwe ahaganirirwa ibikorwa n’icyerekezo by’ikigo, ntamenye aho ikigo cyerekeza ngo nawe agifashe muri urwo rugendo, atange inama zijyanye n’urugendo ikigo kirimo cyerekezamo.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki y’iterambere y’u Rwanda, BRD, Pichette Kampeta Sayinzoga, avuga ko ahenshi usanga abagenzuzi bwite b’imari bafatwa nk’abacungamutungo kandi atari ko bimeze, kuko bafite inshingo zikomeye cyane.
Ati “Mbere twumvaga ko abagenzuzi b’imari bari bashinzwe gufata abajura, amakosa, ntabwo ari zo nshingano z’umugenzuzi w’imari, kuko bashinzwe kugira inama ibigo kugira ngo bikore neza, kuko iyo tudafite sisiteme zidakora neza aribwo havuka ubujura, bakaba bashinzwe kutugira inama y’uko twanoza imikorere ku rwego rw’ibigo.”
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire, avuga ko buri wese akwiye kubahiriza inshingano ze, kugira ngo birinde kugira amafaranga yangirika.
Ati “Buri wese akwiye kumva inshingano ze, iyo hagize amafaranga yangirika, hari uba utubahirije inshingano ze nkuko bikwiye, icy’ingenzi ni uko buri wese akwiye kumva no kubahiriza inshingano ze, akumva ko amafaranga yahawe atari aye, ahubwo ari ayacu twese, agomba kutugirira akamaro, akayakoresha neza.”
Urugaga rw’abagenzuzi bwite b’imari b’ibigo bya Leta n’abikorera rugizwe n’abagenzuzi bwite b’imari barenga 190.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|