Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga basabwe kwigengesera mu bihe byo kwiyamamaza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Polisi y’Igihugu n’impuguke mu bijyanye no kwirinda impanuka, batanze ubutumwa bwafasha abantu kwirinda impanuka, cyane cyane izibera mu muhanda muri iki gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza n’iby’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Abagenzi n'abatwara ibinyabiziga basabwe kwigengesera mu bihe byo kwiyamamaza
Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga basabwe kwigengesera mu bihe byo kwiyamamaza

Muri ibi bihe by’ibikorwa byo kwiyamamariza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite kugeza ubu bimaze kugwamo abantu 6 nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, aho babiri bapfiriye mu mubyigano wo kwamamaza Umukandida wa RPF-Inkotanyi i Rubavu ku itariki 23 Kamena 2024.

Abandi 4 ni abahitanywe n’impanuka y’imodoka nini (Bus) y’ikigo Horizon Express gitwara abagenzi, bikaba byarabaye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kabeza.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abandi bantu batatu bakomerekejwe n’iyo mpanuka itarahise imenyekana icyayiteye, n’ubwo bivugwa ko umushoferi atarimo kugenda neza mu muhanda.

Ubwo yari amaze kwiyamamariza i Huye kuri uwo munsi, Perezida wa Repubulika yavuze ko yifatanyije mu kababaro n’imiryango ifite ababo bitabye Imana n’abakomeretse, ariko asaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo impanuka ze kongera kugaragara, cyane cyane muri ibi bihe by’amatora.

Perezida Kagame ati "Mugerageze, ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu bakora bakazigabanya, tugerageze ibishoboka turebe ko ibi byishimo n’akazi kadutegereje imbere, twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yaburiye abantu abasaba kwigengesera, bitewe n’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abantu muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’Abakandida Perezida hamwe n’abakandida-Depite hirya no hino mu Gihugu.

Umuvugizi wa Polisi akangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda gutwara bujuje abantu birengeje urugero, ndetse no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuko ingendo ngo zizaba ziyongereye.

Agira ati "Hari ibice bimwe na bimwe bikomeje kubonekamo ibinyabiziga byinshi, bitewe n’ibikorwa byo kwamamaza bizahakorerwa."

Umuryango ushinzwe kurwanya impanuka zibera mu muhanda

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango urwanya impanuka zibera mu muhanda no gukora ubutabazi bw’ibanze, Healthy People Rwanda/HPR, Dr Dieudonné Rutagumba, avuga ko mu bihe byo kwiyamamaza abantu baba ari benshi, hakabamo abibagirwa kubahiriza umutekano wo mu muhanda.

Dr Rutagumba agira ati "Uravuga ibyo kwiyamamaza ariko noneho igihe abantu bazaba bizihiza intsinzi ni ho bikomeye cyane, twasaba abantu kwibuka ko amagara ari nk’amazi aseseka ntibayorwe, ukamenya uko ugenda mu muhanda."

Dr Rutagumba yibutsa abatwara ibinyabiziga kuzafata ibisindisha bageze mu ngo zabo, kandi agasaba Polisi kuzashyira imbaraga mu gukumira abatwara babinyweye.

Uyu muyobozi muri HPR yibutsa abagenda kuri moto kwambara kasike neza batavuza vuvuzela, abagenda mu modoka bakirinda kubyinira hafi y’umushoferi ubatwaye, kugira ngo bitamubuza kuyobora neza ikinyabiziga.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite abantu benshi bahitanwa n’impanuka, aho icyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) mu mwaka wa 2018, kigaragaza ko abaturage hafi 30 mu bihumbi 100 bapfa buri mwaka bazize impanuka zibera mu muhanda.

Bivuze ko muri miliyoni hafi 14 zituye Igihugu hataburamo abagera ku bihumbi bine bahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda, buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NAMAKURUNZINAGONALIMELUTSEGUEFURA

KEMEZA yanditse ku itariki ya: 30-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka