Abagenzacyaha batangiye kwigishwa ururimi rw’amarenga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kwigisha abagenzacyaha ururimi rw’amarenga bizanoza serivisi z’ubutabera ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko wasangaga kubakira bisaba gushaka abasemuzi.

Amahugurwa y'ibanze ku rurimi rw'amarenga y'abagenzacyaha yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali no turere twa Rwamagana na Kamonyi
Amahugurwa y’ibanze ku rurimi rw’amarenga y’abagenzacyaha yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali no turere twa Rwamagana na Kamonyi

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko n’ubwo nta bibazo byinshi bahuraga na byo mu kwakira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, byasabaga umwanya wo gushaka abasemuzi muri urwo rurimi igihe bakira ukeneye serivisi cyangwa bakurikiranye ibyaha ku bafite ubumuga.

Muhorakeye Pelagie uyobora umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko abafite ubumuga bahura n’imbogamzi nyinshi mu kubona serivisi z’ubutabera, kubera ko bigoye kumvikana n’abantu badafite ubumuga.

Muhorakeye avuga ko abafite ubumuga babangamirwaga no kubona serivisi kubera kutumvikana n'ababaha serivisi
Muhorakeye avuga ko abafite ubumuga babangamirwaga no kubona serivisi kubera kutumvikana n’ababaha serivisi

Avuga ko hari ingero nyinshi bagiye babona aho nk’ufite ubumuga yahohoterwaga ariko yagera muri RIB ntibabashe kumvikana n’ababakira ku gihe kuko batazi ururimi rw’amarenga, no kuba urwo rurimi rutaremerwa mu Gihugu nk’izindi ndimi, ibibazo byinshi bikaba byiganje cyane mu bice by’icyaro.

Agira ati “Kuba abatanga serivisi z’ubutabera batumva urwo rurimi, bituma hari ubwo ufite ikibazo ahabwa serivisi itanoze kuko habayeho kutumvikana neza. Ni yo mpamvu twatekereje kwigisha uru rurimi rw’amarenga kuko ni ikibazo kuba utanga serivisi atazi ururimi rw’amarenga by’umwihariko RIB n’izindi nzego”.

Abakozi ba RIB batangiye guhugurwa ku rurimi rw’amarenga

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubutabera, mu Gihugu hose hagiye hatoranywa umwe mu bakozi ba RIB kuri buri Sitasiyo bagahurizwa hamwe ngo bahabwe amahugurwa azamara amezi atatu.

Muri ayo mezi baziga iminsi ibiri mu cyumweru ururimi rw’amarenga, bahereye ku bimenyetso bijyanye n’uko inyuguti zikoreshwa mu nyandiko zisanzwe, ziba zishushanyije mu rurimi rw’amarenga.

Dr. Murangira avuga ko abafite ubumuga bakeneye serivisi nk’abandi bose, kandi bakayihabwa mu buryo bumva mu rwego rwo guhabwa ubutabera bunoze, kandi hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

Agira ati “Byari bitarananirana cyane kwakira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko twakoreshaga abasemuzi muri urwo rurimi. Ibyo byasabaga ko serivisi ishobora gutinda mu gihe ugishakisha uwo muntu”.

Abagenzacyaha bahereye ku nyuguti zishushanyije mu marenga
Abagenzacyaha bahereye ku nyuguti zishushanyije mu marenga

Yongeraho ati “Umugenzacyaha niba amenye gukoresha amarenga, bizaba byiza kurushaho, kuko iyo hategerejwe undi muntu byakerezaga serivisi ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona akeneye”.

Dr. Murangira avuga ko kwiga ururimi rw’amarenga kandi bizarushaho kunoza uburyo bwo kuvugana, gusabana no guhana amakuru k’uregwa cyangwa urega ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Inyuguti zisanzwe zishushanywa ku bimenyetso bikoresha intoki
Inyuguti zisanzwe zishushanywa ku bimenyetso bikoresha intoki
Barateganya ko mu mezi atatu bazaba bafite ubumenyi bw'ingenzi ku rurimi rw'amarenga
Barateganya ko mu mezi atatu bazaba bafite ubumenyi bw’ingenzi ku rurimi rw’amarenga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka