Abagenzacyaha 30 ba RIB basoje amahugurwa y’ibanze ku rurimi rw’amarenga

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022, abagenzacyaha 30 ba RIB baturutse mu turere dutandukanye, basoje amahugurwa y’ibanze ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga bari bamazemo amezi atatu.

Bahamya ko bagiye kunoza serivisi baha ababagana b'ingeri zose
Bahamya ko bagiye kunoza serivisi baha ababagana b’ingeri zose

Ni amahugurwa yari agamije guha ubumenyi abagenzacyaha, kugira ngo bashobore guha serivisi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babagana.

Umulisa Kabagema Viviane ni umugenzacyaha mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana muri rusanjye, avuga ko mbere yuko bigishwa amarenga bahuraga n’imbogamizi ku bantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

Ati “Kugira ngo dufashe umuntu ufite ubumuga byadusabaga kubanza kwiyambaza udusemurira kugira ngo twumve ikibazo afite tubone kumufasha”.

Umulisa avuga ko ubumenyi bw’ibanze bamaze kububona, bakaba bizeye ko bagiye kujya bafasha ababagana batarinze kwiyambaza umusemuzi nk’uko byari bisanzwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB ari urwego rw’ubugenzacyaha rutanga serivisi zidaheza, ni urwego ruganwa n’abantu b’ingeri zose ndetse harimo n’abafite ubumuga.

Ati “Rero mu bantu twakira usanga harimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, harimo uwahohotewe, ari utanga ubuhamya ari uje no gutanga ikirengo”.

Dr Murangira avuga ko mu ngingo ya 45 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ivuga ko umuntu wese abazwa mu rurimi yumva neza.

Aya mahugurwa yateguwe kugira ngo habemo serivisi zitavanguye cyangwa zidaheje, RIB ikaba igamije gutanga serivisi nziza ku bantu bose bayigana.

Dr Murangira avuga ko mbere habagaho imbogamizi zo gushaka umusemuzi, na we akabanza akarahizwa kugira ngo atamena ibanga ry’umuntu uhabwa serivisi.

Aya mahugurwa kandi azafasha no kuzigama amafaranga yatangwaga kuri abo basemuzi, kuko noneho bizajya bikorwa n’abakozi ba RIB.

Aya mahugurwa ntabwo atanzwe inshuro imwe ahubwo azahoraho, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo gufasha abafite ubumuga babagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka