Abagendana udupfukamunwa mu mifuka n’amasakoshi ntibatwambare ni abanyamakosa - Guverineri Gatabazi

Udupfukamunwa tugera ku bihumbi 700 nitwo tumaze gukwirakwizwa mu batuye Intara y’Amajyaruguru uhereye igihe gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangiriye.

Guverineri Gatabazi aha yari mu kiganiro n'abanyamakuru
Guverineri Gatabazi aha yari mu kiganiro n’abanyamakuru

Ni mu rwego rwo kubahiriza zimwe mu ngamba n’amabwiriza byashyizweho na Leta y’u Rwanda bigamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, aho buri wese mu gihe avuye iwe mu rugo asabwa kwambara agapfukamunwa nka kimwe mu bigabanya ibyago byo gukwirakwiza udukoko dutera iyi ndwara.

N’ubwo bimeze gutya ariko, hari abagaragara mu nzira, mu masoko no mu ma Santere y’ubucuruzi batatwambaye; hakaba abavuga ko batwibagiriwe mu ngo zabo n’abatugendana mu mifuka y’imyenda baba bambaye cyangwa mu bikapu bagendana bakatwambara ari uko babonye abayobozi.

Umugabo witwa Minani, aherutse guhura n’Umunyamakuru wa Kigali Today atambaye agapfukamunwa, atangaza ko kutakambara bitavuze ko atagafite, ahubwo ari uko gatuma adahumeka neza.

Yagakuye mu mufuka w’ikoti agira ati: “Dore ndagafite rwose n’ishashi kari gapfunyitsemo ubwo nakaguraga ngiyi biri kumwe. Mpitamo kukagendana mu mufuka w’ikoti kandi sinshobora kugasiga imuhira. Impamvu ngenda ntakambaye ni uko gatuma mbira ibyuya, nkumva umunwa urokeera simpumeke neza. Nkambara mu gihe mbonye umuyobozi hafi kugira ngo atamerera nabi”.

Hari undi ukora akazi ko gutwara imizigo ku magare wo mu Karere ka Musanze wari wakibagiriwe iwe mu rugo, aho atuye mu murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke arinda agera aho yari agiye mu kiraka ahitwa kuri Base atagafite.

Yagize ati: “Navuye imuhira nihuta ngira ngo akaraka nari mbonye katancika nibagirirwayo agapfukamunwa; nibutse ko ntakagendanye ari uko ukambajije. Buriya ndashakisha uko ngura akandi, kuko aho mvuye hari urugendo, ubu sinahita nsubirayo ngo njye kuzana ako nasizeyo”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yibutsa abaturage ko mu gihe bavuye mu ngo zabo hari aho bagiye bagomba kwambara agapfukamunwa.

Yagize ati: “Kwambara agapfukamunwa mu gihe umuntu avuye iwe agiye iyo ahurira n’abandi ni ihame. Wenda hari ushobora kugaragara atakambaye kuko ashakisha aho yakagurira, ariko kuba uwashoboye kukabona akambara nabi(abagashyira mu ijosi, ku kananwa cyangwa mu mutwe) cyangwa ntanakambare ni ikosa. Abakambara ari uko hari abayobozi bacunze ku jisho kuko bababonye bo umuntu yabafata nk’aho bakagereranya n’indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kibafasha gutambuka. Uwiyemeje kuva iwe mu rugo agomba kwibwiriza akambara agapfukamunwa ntategereze abaza kumuhagarara imbere ngo nakambare, kuko ibi ni bimwe mu bituma abantu batanduza abandi”.

Kuva gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangira, ku masoko yo mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gukwirakwizwa udupfukamunwa ibihumbi 700. Ni mu gihe iyi Ntara ubwayo ituwe n’abantu barenga miliyoni imwe. Guverineri Gatabazi, avuga ko mu bayituye hatabariwemo abana bato nibura hakenewe udupfukamunwa miliyoni 1 n’ibihumbi 200.

Ngo igikomeje gukorwa ni ugukorana bya hafi n’inganda zidutunganya, hagamijwe ko zihaza amasoko aho abantu bashobora kutugurira mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka