Abagenda muri bisi nshya z’amashanyarazi bishimira ko uwazirwariramo ahita avurwa

Hashize iminsi abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bumva ibijyanye na bisi nshya zikoresha amashanyarazi, ariko ubanza benshi bataramenya ko ari imodoka zishobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku bagenzi, ababizi bakaba babyishimira.

Imwe mu miti yafasha umugenzi urwaye
Imwe mu miti yafasha umugenzi urwaye

Uretse kuba ari imodoka zifite umwihariko w’uko zikoresha amashanyarazi, bitandukanye n’izindi zari zisanzwe zikora akazi ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko kandi muri izo modoka hashobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku ndwara zimwe na zimwe igihe umugenzi yaramuka arwaye.

Ni bisi zamuritswe ku mugaragaro ku cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, ku ikubitiro hakaba haratangiye gukora ebyiri, ziri mu igerageza mu gihe cy’amezi atatu, ari nabwo hazahita hongerwamo izindi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bakunda kubura imodoka, zibajyana cyangwa zikabakura mu kazi.

Bumwe mu buvuzi bw’ibanze butangirwa muri izo bisi, ni nko kuvura indwara y’umutwe n’umuriro ku bagenzi bashobora kuzirwariramo, aho bashobora guhabwa imiti ibafasha, kuko muri izo modoka hari agasanduku kagenewe gushyirwamo ibyakwifashishwa mu buvuzi bw’ibanze (First Aid Box).

Rashid Rutayisire ni umushoferi w’imwe muri izo bisi, avuga ko ari imodoka zifite umwihariko ugereranyije n’izindi bajyaga batwara.

Ati "Zifite akarusho kuko umugenzi agenda yicaye neza, intebe za yo zikoze neza bitandukanye n’izindi, zifite murandasi ifite umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru, umugenzi wese ashobora kugenda acaginga, yagira ikibazo twebwe abashoferi dushobora gutanga ubuvuzi bw’ibanze, kuko twarabihuguriwe kuba twamufasha mu gihe yagize ikibazo. Ashobora kuba yarwara umutwe cyangwa umuriro ari mwinshi, ibyo n’ibintu byoroshe, duhita dufata Paracetamol cyangwa Action ugahita umuha akamererwa neza, urugendo rugakomeza.”

Bamwe mu bamaze kugendera muri izo modoka bahamya ko uretse kuba zizakemura ibibazo by’imirongo, ariko kandi ngo hari abakundaga kuzahazwa n’indwara zirimo umutwe.

Theogene Niyonzima, avuga ko hari uburyo umuntu yagendaga mu modoka akarwariramo umutwe, ariko kuba hari uburyo bazajya babonamo ubuvuzi bw’ibanze bizarushaho kubafasha.

Ati “Ahanini tugiriramo ikibazo cyo kurwara umutwe, kubera gushuhirana kw’abantu benshi baba bari muri izi bisi, byari bikwiye ko habamo ubuvuzi bw’ibanze, ndabashimiye cyane kuba barabitekereje.”

Bruce Mugisha avuga ko bisi z’amashanyarazi zifite umwihariko kubera ko izindi zigenda zisakuza ariko zo zikagenda zituje, ariko ngo ibijyanye n’ubuvuzi bw’ibanze ni akarusho.

Ati “Hari nk’umuntu ushobora kujya mu modoka agira umwuka muke, akaba yagira ikibazo cy’uko yarwara umutwe, kuba ari ikibazo bashobora gukemura, urumva ko batekereje neza, bizafasha abantu, kuko igihe byasabaga kujya kwa muganga, urumva ko bizakemukira muri bisi.”

Allan Kweli ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Bus Go Rwanda ari na yo yazanye bisi zikoresha amashanyarazi, avuga ko ari imodoka zishobora gukora urugendo rw’ibilometero 300 zitarakenera gushyirwamo undi muriro, gusa ngo ziracyari mu igerageza.

Ati “Ziri mu igerageza, icyo twifuza ni uko abagenzi bakoresha bisi bazigirira icyizere kuko zishobora gukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu, twazanye ebyiri, hari izindi ebyiri zizaza, mu bihe bya Noheli, dukomeze n’igerageza, nirirangira dukomezanye n’icyiciro cy’ubucuruzi, nibwo tuzafata za komande z’abazikeneye, kuko muri Kigali dukeneye bisi ngira ngo ni 100 zikoresha amashanyarazi, mu cyiciro cy’ubucuruzi nibwo tuzazina.”

Biteganyijwe ko icyiciro cy’igerageza kizamara igihe kigera ku mezi atatu, harebwa ubushobozi bwa bateri yazo, nuko zitwarwa kuko bitandukanye n’izindi zisanzwe zikoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane kuzana bisi zumuriro ariko harebwa uko urugendo rungana niba ruhura nigiciro kugirango abagenzi babimenye ndavuga gushyiraho igiciro cyizwi murakoze

Bonaventure yanditse ku itariki ya: 15-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka