Abagaragayeho Ubushita bw’Inkende bose barakize - RBC

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko abarwayi bose bari banduye ubushita bw’inkende (Mpox) ubu bamaze gukira ariko abantu bagasabwa gukomeza ingamba z’isuku kugira ngo bakirinde.

Umuyobozi ushinzwe isakazabutumwa muri RBC Niyingabira Jullien yatangarije Kigali Today ko abari bagaragaweho iyi ndwara y’ubushita bw’inkende bose uko ari bane bavuwe barakira.

Ati “ Ubu nta murwayi wanduye ubushita bw’inkende dufite bose baravuwe barakira ariko ni ugukomeza ingamab zo kwirinda kuko mu bihugu by’abaturanyi hakiri abanduye iyi ndwara”.

Abantu ba mbere bagaragaye mu Rwanda banduye Ubushita bw’inkende ni umugabo n’umugore bari bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Niyingabira avuga ko hari ibyo Abanyarwanda basabwa kwitwararika bagafata ingamba.
Ati: “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ugaragaza ibyo bimenyetso, tubashishikariza umuco wo gukomeza gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune”.

RBC, ivuga ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.

Ubushita bw’inkende bumaze kugera mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwabwo bukwirakwira mu buryo bwihuse n’ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.

Ubushita bw’inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka