Abaganga umunani bakurikiranyweho gucunga nabi inkingo za Covid-19

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafashe abaganga bagera ku munani (8) bakurikiranyweho ibyaha byo gucunga nabi inkingo za Covid-19 n’ubujura bw’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyo virusi.

Abo bakekwaho ibyo byaha bafashwe mu cyumweru gishize ku minsi itandukanye, abafashwe bakaba baturuka ku bigo nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi mu Karere ka Rutsiro, abandi ni abo mu bitaro bya Nyanza na Gatagara.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, mu bisobanuro yatanze uyu munsi tariki 17 Mutarama 2022, yavuze ko ubundi inkingo za Covid-19 zifite amabwiriza azigenga, nko ku rukingo rwa AstraZeneca na Moderna buri rwose rufite amasaha rumara, n’umubare w’abantu rugomba gukingira. Hari urwo agacupa kamwe gakingira abantu 10, urundi agacupa kagakingira abantu 15.

Ati “Bajyaga kuri ‘site’ y’ikingira, yahasanga abantu barindwi (7) agapfundura agacupa akabakingira, hashira amasaha atandatu nta bandi baraza kwikingiza akagata, nyuma yo kugata haza abandi babiri agapfura akandi gacupa hashira amasaha atandatu nta bandi baraza akagata. Urumva ko harimo kudashishoza, harimo gukoresha umutungo wa Leta nabi. Wagombye kugafungura nibura ubona ko abantu 10 buzuye, abandi 10 bakuzura ugafungura akandi ukabatera gutyo gutyo, ariko kugafungura kuko ubonye babiri baje, uzi neza ko karangira ‘expired’ mu masaha atandatu, ni ugusesagura umutungo wa Leta”.

Muri abo kandi ngo hari abafashwe bagurisha ibikoresho byo gupima Covid-19 ku buryo bwihuse ‘rapid test kits’, bakabigurisha mu mavuriro yigenga, bakabigurisha ku biciro bito.

Hari n’abandi bavanye ibyo bikoresho mu bitaro bya Huye bagomba kubijyana mu bitaro bya Nyanza, ariko ntibabigezayo, ahubwo babigurishiriza mu nzira, ngo bagurisha ibihwanye n’Amafanga asaga Miliyoni esheshatu y’u Rwanda (asaga 6.000.000 Frw).

Dr Murangira ati “Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, hakaba hari na ba rusahurira mu nduru ni ko navuga, ibyo ngibyo ntabwo ari byo. Tuzi ibibazo Covid-19 yateje birahagije, higira uwongeraho. Gusa muri urwo rwego rw’izo nkingo turasaba ibitaro ko bakora igenzura, aho basanze ibintu bidasobanutse, bitabaze RIB dukore iperereza abo bantu niba harimo abakoze ibyaha, bagezwe imbere y’ubutabera. Ibitaro byose bikore igenzura ryimbitse kuko harimo ayo manyanga”.

Abo bakurikiranyweho ibyo byaha, ubu dosoiye zabo ngo zikaba zaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo bazagezwe imbere y’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ikibazo kiri kuri reta yirirwa ikoresha abantu kuri pressure,bakoresheje inzego zibanze na polisi,kandi burya ntibazi ko abaganga uko ubashyira kuri pressure ariko amakosa yiyongera. nibareke ibigo nderabuzima dutange ziriya nkingo twisanzuye bareke kudukoresha nk,abayisiraheri uko bakoreshwaga mu misiri.

kaka yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Niba amakosa yarakozwe koko sibo kibazo,ikibazo cyareba n’a Minaloc yashize pression ku baganga ndetse hakifashishwa na police y,igihugu ,ibi byose byatumye habamo guhuzagurika gukabije mubabarire ntabwo bari bagambiriye guhombya igihugu cyane ko no mu bindi bihugu byinshi aho zatinze gutangwa barimo kuzijugunya miri mondis

Prof Paca yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

Media turakwemera uba uhabaye komerezaho,njye narumiwe abanyarwanda nuko nababonye,ariko se koko ubwo nibwo butore bukwiye intore?wasanga kuba covid idacika mu gihugu hari abantu nkabo babiri inyuma

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka