Abagana BK muri EXPO barashima serivisi bahabwa

Abagana Banki ya Kigali (BK) mu Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo2025) i Kigali, bishimiye serivise bahabwa na banki y’amahitamo yabo.

Uyu mwaka, BK yitabiriye Expo2025, yatangiye tariki 29 Nyakanga 2025, ikaba itanga serivisi zitandukanye ku bamurika ibikorwa byabo n’ababisura, bitabasabye gusohoka ngo bajye kuzishaka mu mashami ya banki.

Zimwe muri serivisi zihatangirwa, ni ugufasha abakiriya kubitsa no kubikuza, gufunguriza konte abatazifite, guhuza konte na telefone, gufasha abakiriya bafite konte zasinziriye bashaka kongera kuzikoresha n’ibindi.

Hari kandi umukozi ushinzwe inguzanyo ku buryo abazikeneye bazibona byoroshye, n’ibindi.

Bamwe mu bakiriya b’iyi banki, baravuga ko bishimira uko bahabwa serivise, ku buryo byabarinze gutakaza umwanya bajya kuzishakira hanze, binabongerera umutekano w’amafaranga yabo.

Rafael Rugarura uri mu bamurika ibikorwa muri Expo2025, twasanze yaje kubitsa amafaranga yakoreye, no gusaba serivisi z’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Kuba BK iri hano, biradufasha kubona serivisi utarinze kuvunika ujya ku mashami yabo aho basanzwe bakorera buri munsi. Nkanjye ndimo ndacuruza, kandi gutahana igikapu cy’amafaranga buri joro ntabwo byampa umutekano, ariko kuko bari hano buri nyuma y’amasaha abiri cyangwa atatu ndaza nkabitsa kuri konte yanjye.”
Jean Baptiste Nyandwi, undi mukiriya twahuriye kuri stand ya BK, we yaje gukangura konte ye imaze imyaka irenga 19 isinziriye.

Yagize ati “Iyi banki nyiheruka cyera nkiri umunyeshuri. Ngeze hano ndavuga nti ko mfite amafaranga menshi uwakomeza kuyatemberana ntya, sinashiduka ntashye wenda nta n’igiceri cy’ijana? Nibuka ko nigeze kugira konte muri BK, ndavuga nti byaba byiza mfashe aya mafaranga nkayashyira kuri konte nkajya kuyikanguza. Numvaga ko bitanashoboka kuko nyiheruka kera muri 2006 nkiri umunyeshuri.”
<

Umukozi wa BK muri Expo, Moreen Kabatesi, avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bajya muri Expo ari ukwegereza abakiriya bayo serivisi zose bakeneye.

Yagize ati “Hano turimo turahabonera amakonte mashya, abantu bashya bifuza inguzanyo, mbese turimo gusabana n’abakiriya bacu. Uyu mwaka agashya dufite ni ukwegera abaturage cyane, tuborohereza gufungura konte, kuko cyera byasabaga kuza witwaje agafoto, ariko ubu birakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Tariki 27 Werurwe 2024, nibwo BK yatangije gahunda yayo nshya yise ‘Nanjye Ni BK’, igamije gufasha abakiriya bayo bo mu byiciro bitandukanye, guhera ku bafite amikoro macye kugeza ku bari mu cyiciro cyo hejuru, kubona serivisi nyinshi kandi biboroheye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka