Abagabo biyemeje gukangurira bagenzi babo kwitabira imirimo itishyurwa

Ihuriro ry’abagabo biyemeje gutezimbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), barishimira ko ijwi ryabo ryo gushyira abagabo muri politiki y’uburinganire ryumvikanye, bakaba biyemeje gukangurira bagenzi babo kwitabira gukora imirimo itishyurwa yo mu rugo, bityo ntiharirwe abagore.

Ngayaboshya avuga ko ibyavuguruwe bizarushaho gufasha kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ku mpande zombi
Ngayaboshya avuga ko ibyavuguruwe bizarushaho gufasha kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku mpande zombi

Babigarutseho tariki ya 03 Werurwe 2022, ubwo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yahuraga n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye hagamijwe kubereka ndetse no kubasobanurira iyo politiki nshya ivuguruye y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kugira ngo bayishyire mu igenamigambi ryabo mu rwego rwo gushyigikira Minisiteri ibifite mu nshingano.

Ni Politiki yavuguruwe mu mwaka wa 2020-2021, ubwo yemezwaga n’Inama y’Abaminisitiri muri Gashyantare 2021, ariko kuva icyo gihe ikaba yari itarasobanurirwa abafatanyabikorwa ba MIGEPROF, kugira ngo barusheho kuyisobanukirwa.

Umuyobozi nshingabikorwa wa RWAMREC, Fidel Rutayisire, avuga ko politiki y’uburinganire y’ubushize isa nk’aho yahezaga abagabo kuko uruhare rwabo rutagaragaraga.

Ati “Kubera y’uko abagabo dufite ububasha, tuvuga rikumvikana, twasanze ari ngombwa gushyira uruhare rw’abagabo muri iyi politiki kandi byarumvikanye. Tugiye kwibanda cyane cyane mu gukangurira abagabo kwitabira imirimo itishyurwa, dufasha abagabo kumva agaciro k’imirimo itishyurwa, bakayitabira bafatanya n’abagore kugira ngo umutwaro bafite ugabanuke”.

Muri Politike nshya y’ihame ry’uburinganire hari ibyari bisanzwemo ariko bigomba kongerwamo imbaraga, birimo kongera umubare w’abagore n’abakobwa mu myanya ifata ibyemezo, hibandwa cyane mu rwego rw’abikorera, mu nzego z’ibanze hamwe n’uburyo ibibazo by’iterambere ry’umugore bizamurwa kugera ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi Mukuru muri MIGEPFOF, Silas Ngayaboshya, avuga ko hari ibyakosowe muri politiki y’uburinganire, harimo no kuzirikana abagabo muri gahunda zirebana n’ihame ry’ubwuzuzanye.

Ati “Nibyo koko hari Politiki y’uburinganire, yari yaremejwe mu mwaka wa 2010, ikaba ariyo yafashije igihugu kugera kuri ibi twagezeho, ariko uko twagendaga tuyishyira mu bikorwa, twagendaga twiga tuvuga tuti nihe dufite intege nke? ibyo rero byashingiweho kugira ngo tuvugurure, noneho tuyijyanishe n’ibibazo bindi bigenda bigaragara”.

Ati “Navuga nko kujyanisha n’aho isi irimo kugana, n’aho igihugu kirimo kugana, niba twari turimo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2020, ubu turi mu cyerekezo 2050, n’ahandi twabonaga intege nke. Hari n’ibitekerezo byagendaga biza mu gukorana n’abagabo ndetse n’abana b’abahungu, uruhare rwabo muri gahunda yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye”.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF nabo biyemeje kujya gusobanurira no kwigisha abagenerwabikorwa barebwa n'iyi politiki
Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF nabo biyemeje kujya gusobanurira no kwigisha abagenerwabikorwa barebwa n’iyi politiki

Léocadie Nyirahabimana wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yumva ko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya, ariko kandi ngo hari n’icyo biteze kuri iyi Politiki ivuguruye.

Ati “Numva ko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya mu bikenerwa mu rugo, haba mu kazi, mu gushaka ibitunga urugo, ntihagire usigara bose bagafatanya. Abagabo usanga gufasha abagore mu bijyanye no koza ibintu, gukoropa, ubona ari ibintu bagenda ku ruhande bitabareba, ku buryo bizadufasha guhindura imyumvire y’igitsina gabo cyangwa abana b’abahungu, kubera ko imirimo yitwa iy’abakobwa abahungu ubona batayitabira”.

Uwitwa Jean Paul Nizeyimana wo mu Karere ka Kicukiro ati “Hari abumva ko ari ukubakandamiza ariko jye ntabwo ariko mbibona, kubera ko igihe cyose ubasha guhuza n’uwo muri kumwe, mukagirana inama mukabyumvikanaho neza numva nta kibazo kirimo”.

Muri iyi Politiki nshya ivuguruye y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hakubiyemo ingingo nyinshi zirimo kongera abagore ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu, gukomeza gahunda y’abagore mu myanya ifata ibyemezo, kongera ubumenyi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo bya Leta hamwe no mu by’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka