Abagabo basambanya abana bakwiye kwitwa ibirura- RWAMREC

Umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) uratangaza ko abagabo basambanya abana, badakwiye kwitiranwa n’abandi bagabo biyubaha, ko ahubwo abo bakwiye guhabwa izina ry’’ibirura’.

Abagabo basinyiye ko bagiye kurwanya isambanywa ry'abana
Abagabo basinyiye ko bagiye kurwanya isambanywa ry’abana

Ikibazo cy’abagabo basambanya abana, ni cyo kibanzweho cyane mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’umugabo mu kurwanya isambanywa ry’abana, yabereye i Kigali kuwa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019.

Muri iyo nama hafashwe ingamba zo gukumira icyo kibazo no gushishikariza abana basambanywa gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ababasambanyije bakurikiranwe.

Rutayisire Fidele, Umuyoboyi w’umuryango nyarwanda urwanya ihohoterwa (RWAMREC), yagaragaje ipfunwe aterwa n’abagabo basambanya abana, aho yavuze ko batakwiye kugumana izina ’umugabo’ nk’abandi bose.

Ati “Abagabo nk’abo tujye tubita ibirura! Mwibaze namwe umugabo ureba ubwambure bw’umwana! Ni ukuvuga ngo aba yatakaje ubugabo bwe! Ni yo mpamvu tuvuga ngo uwo mugabo ni ikirura!

Njye rwose ndumva kwitiranwa na we, yagenda bati dore umugabo, nanjye nahita bati dore umugabo, rwose njye ndumva yaba atesheje agaciro izina umugabo. Cyera umugabo wasambanye bamwitaga ingirwamugabo, ndi igabo, umugabo wapfuye ahagaze n’ayandi”.

Akomeze avuga ko ingamba bafite zo guhindura abagabo, ari ukubaganiriza mu matsinda, bakagenda na bo bahindura abandi, kuko babonye umusaruro wabyo uko bagenda babikora.

Ati “Abagabo ubundi ni abana beza. Abagabo bicwa na sosiyete, umuco, n’ibindi bavukiramo, ya myitwarire ya kigabo bakuriramo, ariko iyo tubaganirije mu matsinda yabo barahinduka.

Rutayisire Fidele, umuyobozi wa RWAMREC asanga umugabo usambanya umwana akwiye kwitwa ikirura
Rutayisire Fidele, umuyobozi wa RWAMREC asanga umugabo usambanya umwana akwiye kwitwa ikirura

Turakangurira abantu kudaceceka, niba wumvise umwana wasambanyijwe uhite utanga amakuru. Ikindi ni uko ari abagabo cyangwa abagore, bose bakwiye gufatana urunana bakarwanya icyo cyaha”.

Munyanziza Jonathan wo mu karere ka Kamonyi, ni umwe mu bagabo bari bitabiriye iyo nama.

Avuga ko uruhare rw’umugabo ari ukwita ku mwana wese nk’uwe, akavuga kandi ko ingaruka zigera ku mwana nko guta ishuri, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi, zitarangirira kuri we gusa, ko ahubwo no ku mugabo zimugeraho iyo yamenyekanye, akaba yafungwa cyangwa agata umuryango.

Munyanziza Jonathan
Munyanziza Jonathan

Ati “Umugabo na we ni umubyeyi. Ni ukuvuga ngo rero uko utakwifuza ko umwana wawe asambanywa, bagomba no kutabigirira ab’abandi”.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ifatanyije na RWAMREC n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ihurirana n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abagabo, aho abagabo bitabiriye inama basinyiye ko bagiye kurwanya isambanywa ry’abana, bakabishishikariza n’abandi basize iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mbona se mu mashusho rutayisire ari wenyine, abo bagabo yita ibirura ko batitabiriye akaba ahagaze muri salle wenyine?

claude yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka