Abagabo basaga gato 3500 gusa ni bo bamaze kuboneza urubyaro

Imibare ituruka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yerekana ko abagabo bamaze kuboneza urubyaro bakiri bake cyane kuko babarirwa mu 3,500 gusa mu gihugu hose.

Gukora Vasectomie ni ugufunga imiyoboro itwara intanga
Gukora Vasectomie ni ugufunga imiyoboro itwara intanga

Abagabo bavuga ko kutaboneza urubyaro babiterwa no gutinya zimwe mu ngaruka bashobora guhura na zo nyuma, zirimo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitandukanye n’uko bari basanzwe bameze mbere yo kuboneza urubyaro.

Iyi n’impamvu ituma abagabo bagendera kure gahunda yo kuboneza urubyaro, yakwiyongeraho ko umugabo aba atazongera kubyara bigatuma barushaho kubibonamo nk’umuziro kuri bo.

Théogène Hashakimana utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga ko abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro bitewe no gutinya ingaruka bishobora kubagiraho.

Ati “Niba umugore bamutera urushinge akamara imyaka itanu, nyuma y’imyaka itanu akaba yakongera kubyara undi mwana, ariko ku bagabo ntabwo bikunda biba bisaba ko biba burundu bwo kutongera kubyara, ni yo mbogamizi ibaho, ariko ari ukuvuga ngo abagabo na bo hari urushinge bakwiteza bakamara iyo myaka itanu babwitabira”.

Rugero Philbert wo mu Karere ka Gasabo yumva ko nta mugabo ukwiye kuboneza urubyaro kuko ari iby’abagore.

Ati “Izo ni gahunda z’abagore nta mugabo uboneza urubyaro, jye ntabwo naboneza urubyaro ndi umugabo kuko umugore aragenda bakamuha ikinini, nk’umugabo urumva bamukoraho iki ku buryo yaboneza urubyaro? Reka reka icyo ntabwo ari ikibazo kireba abagabo, nta mugabo bireba rwose si na ngombwa kugira ngo umugabo ajye kuboneza urubyaro”.

Uretse aba hari n’abagabo bavuga ko batazi ko habaho uburyo bwashiriweho abagabo bwo kuboneza urubyaro, bakaba basaba inzego zibifite mu nshingano gukora ubukangurambaga byimbitse bukagera kuri bose.

Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today bavuga ko batakwemerera abagabo babo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwashyiriweho abagabo, kuko bibagiraho ingaruka zirimo no kunanirwa kuzuza inshingano y’ibanze umugabo aba afite ku mugore we.

Umukozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro muri RBC, Joel Serucaca, avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ku bagabo iyo bukozwe neza nta ngaruka bugira.

Ati “Ikigaragara ni uko abagabo tubukoresha tumaze gukura, no kugira ubushake bigenda bigabanuka, ni cyo akenshi bavuga ngo bigabanya ubushake ariko ubundi byagombye kongera ubushake kuko iyo ukora imibonano uvuga ngo ndatera inda ntabwo bimeze nko kuyikora uvuga ngo nta nda ndibutere”.

Ati “Ni ho uburyohe n’imbaraga byagombye kuba bihari kuko abenshi babikoresheje batwereka ko ari uburyo bwiza butuma umuntu akora imibonano mpuzabitsina afite umutekano ,rero ntabwo twagombye kugira ubwoba ahubwo twakwiye kumva ko uko umuntu agenda akura ari ko ubushake bugenda bugabanuka, ntabwo dukwiye kubyitiranya”.

Serucaca avuga ko abagabo bakwiye kubaza ababukoresheje cyangwa bakanabaza abaganga bakabasobanurira neza.

Imibare kandi yerekana ko abagore bamaze kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu babarirwa mu bihumbi 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KO mutajya mubara abifungishije Burundu mbere y’i 1994 igihe yitwaga ONAPO, Ko aribo bamaze iminsi bashobora gusobanurira Abagabo ko harimo ingaruka cg ntayo kuko Aribo bamaze igihe kinini, Uwo nzi n’umugabo wifungishije Burundu kuyitwaga onapo Ku bitaro bya Ruhengeri, Ubwo Hari taliki ya 16/12/1993 uwo mugabo yari umu Chauffeur kuri Gereza ya Ruhengeri, mbona har’icyo yamarira société Nyarwanda, cyane cyane Abagabo.

Amina yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka